Imyenda ibera abafite amaguru mato

Yanditswe: 24-06-2015

Abantu baterwa isoni n’uko amaguru yabo ari mato bagatinya kwambara imyenda imwe n’imwe nyamara hari ibabera, ikabakiza isoni kandi ubona ijyanye n’amaguru mato.

Dore imwe muri iyo myenda :

Ikanzu ndende ihisha amaguru : Mu gihe udakunda ko abantu babona amaguru yawe ushobora kujya wiyambarira ikanzu ndende zitaratse kuko zitagaragaza amaguru kandi usanga koko umuntu uzambaye agaragara neza.

Ipantaro y’icupa : Ipantaro y’icupa nayo iba nziza cyane ku bantu bafite amaguru ananutse.

Ikabutura ndende : ikabutura ndende zigera munsi y’amavi nazo zibera abantu bafite amaguru mato kandi zinagezweho ku buryo umuntu uyambaye aba azi kugendana n’ibigezweho

Ikanzu ndende itaratse ariko itagera ku birenge : bene izo kanzu nazo zigaragara neza ku bantu bafite amaguru mato kuko ziba ziterekana amaguru yose kandi kubera ukuntu iba itaraste bituma amaguru atagaragara ko ari mato.

Ikanzu igera mu mavi itaratse : N’ubwo iyi kanzu yerekana amaguru yose ntabwo uyareba abona ko ari mato kuko uburyo idoze butuma ingano y’amaguru itagaragara.

Iyi myenda wayambara ukaberwa igihe uterwa isoni n’uko amaguru yawe ari mato, ariko uramutse udaterwa isoni n’amaguru yawe wakwiyambarira n’ibindi ushatse nk’amajipo ya droite, amakanzu asanzwe magufi,…

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe