Imyambaro ituma ibicece bitagaragara

Yanditswe: 08-06-2015

Hari uburyo wakwambara bigatuma ibicece ( bamwe bakunda kwita ibinyenyanza) bitagaragara cyane dore ko hari abo bitera isoni ugasanga babangamiwe n’uburyo bateye. Ku baterwa isoni n’ibinyenyanza rero dore uburyo bakwambara ntibigaragare kandi barimbye.

Kwambara ijipo itaratse : iyo ufite ibicece udashako ko bigaragra wambara ijipo itaratse hasi hejuru ukambara agapira kagufashe cyangwa se agashati, bituma usa nkaho ufite mu nda hato kubera ko hasi haba habaye hanini.

Kwambara ikanzu itaratse : ikanzu itaratse nayo ituma hasi haba hanini noneho bya bicece ntibigaragre cyane. Ikanzu zitaratse kuva aho ibicece bitereye nizo zibihisha kandi igihe uyambaye ukaba ugaragara neza, nta muntu wamenya ko ufite ibicece binini.

Kwambara udushati dutaratse hasi ku ijipo : udushati dutaratse tugezweho kandi tuzwiho kuba duhisha ibicece. Ushobora kwambara ako gashati ku ijipo ndende cyangwa se ku ijipo ngufi ya droite hose birajyana kandi bikagaragara neza.

Agashati gataratse hasi ku ipantaro : ushobora kandi kwambara agashati gataratse ku ipantaro kuko nabyo bituma ibicece bitagaragara cyane. Muri iyi minsi utwo dushati tugezxweho ushobora kudodeshamo ak’igitenge gusa cyangwa se ukakivangira n’ikindi gitambaro.

Iyo ni imwe mu myambaro yatuma ibicece byawe bitagaragra cyane dore ko abenshi biba byarababujije amahoro bagenzi babo bakajya babaserereza ko bambara ntibaberwe ariko burya hari uburyo umuntu ufite ibicece yakwambara kandi akaberwa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe