-
Aho wakura imyenda iva muri Amerika i Kigali
Muri iyi minsi ku masoko haba huzuye imyenda iva mu bushinwa akenshi iba idakomeye. ugasanga hari abantu bahora batuma ababa hanze acyangwa abagiyeyo ngo babazanire imyenda. Ku bajya bibaza rero aho bakura imyenda itandukanye bitabagoye bayisanga muri Gisele’s boutique. Iryo duka ricuruza imyenda y’abana n’iy’abagore itandukanye ikura muri USA. Bafite imyenda y’abana bari mu kigero cyo kuva ku mwana ukivuka kugera ku mwana w’imyaka 12, inkweto zabo ndetse n’ibikinisho. Iyo y’abadamu yo (...)
-
Ijipo yiyubashye
Wambaye uyu mwambaro, ugaragara nk’umuntu wiyubashye kandi mukuru. ijipo itaratse igera munsi y’amavi ibera kurushaho abantu bafite amaguru manini. Iyi myambaro wayambara ufite ibirori bijyanye n’akazi, uri buvuge ijambo cyangwa se uri bube MC. Iyi moderi yahimbwe na Tsapa yerekanywe muri Kigali Fashion show 2013
-
Umwambaro wo ku wa mbere
Iyi ni imyenda wakwambara ugiye ku kazi mu gihe ukora ahantu badasaba kwambara imyenda yabugenewe irimo amakote. Iyi myambaro rero yerekana ko ufite umucyo kandi ikaguha no kwisanzura mu byo ukora. By’umwihariko niba muri week end waragize amakwe ukambara imyenda itaguha amahoro cyane, byaba byiza ku wa mbere wambaye imyenda nk’iyi igufasha kumva uruhutse. Iyi moderi yahimbwe na Sonia yerekanywe muri kigali Fashion show (...)
-
Ikanzu y’ubukwe
Weekend nyinshi zo muri ikigihe k’izuba ziba ziganjemo ubukwe bwinshi, aribyo bituma umuntu yibaza icyo yakwambara agiye mu bukwe akaba agaragara neza dore ko uba uri buhurireyo n’abantu benshi kandi ari byiza ko wambara umwenda ukubahishije. Iyi kanzu yujuje ibisabwa byose kuburyo wayijyana mu bukwe, ni ikanzu yiyubashye ndende kandi ikoze bigezweho kuburyo utayita rumbiya cyangwa andi mazina bita ibintu birebire. ifite ibara ryiza rigezweho ryabera buri muntu wese, waba uri inzobe cyangwa (...)
-
Sandali za masayi
Sandali za Massai ziri mu nkweto zikundwa cyane bitewe ni uburyo zituma umuntu amererrwa neza,akumva zimuhaye amahoro Ni inkweto nziza zo kwamabara mu gihe uri muri weekend cyangwa wumva ushaka kuruhuka, ukaruhutsa ibirenge,dore ko umuntu aba amaze iminsi yambara inkweto zifunze cyangwa se ndende Kuba massai ziteye nk inkweto zo kongeramo benshi bazi ku izina rya kamambiri ntibivuga ko utazambara ugiye n’ahandi hantu hatari mu rugo, mu gihe cya weekend ugiye nko mu munsi mukuru wabereye ku (...)
-
ikanzu ya week end
Iyi ni ikazu wakwambara muri week end ushaka kuruhuka ( relaxing) ariko kandi wampaye neza. Ushobora kwambara iyi kanzu ugiye guhurira ahantu na mugenzi wawe mushaka kuganira iby’ubuzima busanzwe, cyangwa se wakiriye mu rugo abashyitsi b’inshuti. Bijoux ziherekeza iyi kanzu nazo ni bijoux za kinyafrika zikunze kujyana n’imyanda yo kuruhakana. Iyi kanzu yerekanywe muri Kigali fashion show 2013 yahimbwe na (...)
-
Ikote ryo kwifubika ku kazi
Kuri uyu munsi habyutse hakonje ndetse hamwe na hamwe imvura iratonyanga. Iri kote rero waryambara ukaba urimbye byo kujya ku kazi kandi unifubitse. Imbere y’ikote rero washyiramo agashati koroheje ushobora gusigarana mu gihe hahindutse haje izuba kuko waba ukeneye gukuramo ikote. Ushobora kwambarana n’ijipo cyangwa n’ipantaro hasi. Iri kote rero ryerekanywe muri Kigali fashion show 2013 ni moderi yahimbwe na UZURI (...)
-
Ikanzu y’akazi kenshi
Iyi kanzu y’umukara ni ikanzu itanze amahoro. Ni umwambaro wakwambara ufite akazi kanshi kagusaba kugendagenda. By’umwihariko iberanye n’abakora akazi muri business zabo. Mu gihe ufite inama warenzaho agakoti k’umukara cyangwa ka ririya barariri mu ijosi. iyo kanzu kandi ushobora kuyijyana ahantu hatandukanye nko gusura abantu ku manywa ariko hatari ikizuba cyinshi kubera ibara ryayo ry’umukara. Iyi kanzu yerekanywe muri Kigali fashion show 2013, yahimbwe na Colombe. ukeneye imeze nkayo (...)
-
Ubwoko bw’imikenyero igezweho
Mu Rwanda imikenyero ntijya iva kuri mode, ahubwo hahinduka ubwoko bw’imyenda imikenyero idozemo. Mu minsi yashize rero hari hamaze igihe hagezweho imikenyero yo mu gitambaro cya soie n’ubu benshi niyo bambara. Ariko ubu rero yasimbuwe n’imikenyero yo mu gitambaro cya velours de soie . Velours de soie Ni ubwoko bw’igitambaro cya veluru (velours) yoroshye cyane igiye irimo uduce tubonerana natwo tworoshye cyane twa soie nkuko bigaragara ku ifoto. Iyi mikenyero rero niyo wakwambara mu gihe (...)
-
Umwambaro wo ku wa mbere
Uyu ni umwambaro wakwambara ku munsi w’akazi kenshi ndetse n’amanama nko ku wa mbere. Ni umwambara kandi wakwambara ufite gahunda yo gukora hamwe inama n’umuyobozi mukuru w’ikigo gikomeye cyangwa se ufite interview y’akazi ku mwanya w’ubuyobozi. Nkuko mubibona yambaye ikanzu itaratse ngufi y’umukara. ibara ry’ umukara ni ibara rikunzwe n’abantu benshi kuko rizwiho kuba rijyana n’ayandi yose kandi rikaba ribera buri wese, akarusho karyo rero ni uko ari ibara ryerekana ko umuntu ari serieux ibyo (...)
-
Inkweto za sabot
Izi nkweto ziri mu bwoko bwa sabot ariko zo hasi cyane zidafite talon. Ni inkweto wakwambara ushaka kuruhuka ibirenge, cyangwa se ugiye muri gahunda zoroheje ariko kandi zitagusaba kugenda cyane. Izi nkweto wazisanga i Nyamirambo kwa Kadjatu Tel 0788460007
-
Imyenda idozwe mu gitenge
Ubu hagezweho kwambara imyenda idodeshejwe mu bitenge.Igitenge ni umwenda ugaragaza afurika,ukaba unaberwa n’abanyafurika cyane akaba ariyo mpamvu unakunzwe kuko ni umwimerere wacu . Ubundi bimenyerewe ko ibitenge byambarwa n’abagore (abamama)babyaye bakabikenyera,ubu rero siko bimeze yemwe n’inkumi zakwambara ibitenge kandi zikaberwa iyo kidoze neza. Nk’uyu mukobwa murabona ko igitenge cye yagihinduyemo ijipo nziza adodesha n’agashati ko hejuru bijyanye ,urabona ko bibyara umwenda usa neza (...)
-
Ikanzu y’ibirori
Umuntu yambara bitewe naho agiye kuko ushobora kwambara bimwe hano ariko ntubyamabare ahandi. Umwenda twabahitiyemo uyu munsi ni ikanzu, iyi kanzu ni umwenda mwiza wo gusohokana duhereye no ku mababra ifite, irasa neza kuko ifite amabara atuma uhita ugaragara aho ukandagije ikirenge hose kandi nta nubwo twayita ko yijime kuko ifite amabara abereye ibirori. Uburyo ijosi ryayo riteye singombwa ko wambaho ikindi kintu mu ijosi ushatse wakwambara amaherena maremare gusa. Nkuko akenshi (...)
-
Imyambaro y’umuntu ubyibushye
Mu gihe ubyibushye nk’uko nkunze kubibabwira ni byiza ko wirinda kwambara imyenda igufashe cyane. Iryo ni Ikosa abantu babyibushye bakunda gukora bakeka ko kwambara umwenda umufashe biri butume yegerana agasa nk’unanutse kandi siko bigenda. Iyo ubyibushye ukambara umwenda ugufashe utuma forume yawe aha ndavuga amataille n’ibindi bitagaragara kandi ukaba umeze nk’aho ufungiranye mu kintu ku buryo udashobora guhumeka bityo bikagaragara nabi. Nta mpamvu zo kumva utameze neza kuko ubyibushye, (...)
-
Ijipo n’ishati byo mu biro
Umwenda naguhitiyemo uyu munsi ni ijipo n’ishati. ijipo itari ndende igeze mu mavi kandi ikwegereye ariko itagufashe hamwe n’ishati ikwegereye. Muri iki gihe cy’ubushyuhe wakwambara ishati yoroshye kandi y’amaboko magufi kugira ngo itagushyuhira kandi itagufashe cyane kugira ngo akayaga gatambuke kuko imyenda ifashe umuntu yongera ubushyuhe. Maze ukambara amaherana moto kuko niyo agaragara nkayiyubashye, ushobora kugira icyo wambara mu ijosi bitewe n’uko ishati yawe imeze ariko iramutse (...)
-
ama Bijoux ya kinyafrika
Kuri uyu munsi twahisemo ko tuganira ku mabijou. Ama bijou twabahitiye ni ama bijou ya orange,iyo tuvuze amabijou ntabwo ari icyo mu ijosi gusa n’ amaherena ahubwo ni byose harimo impeta ndentse n ibikomo. Ama bijou rero ni ikintu abagore n’abakobwa mu myambarire yabo bagakwiye kwitaho kuko ashobora kuba yahindura imyemda wambaye akayiha indi sura ukarushaho gusa neza. Amabijou akozwe mu buryo bwa kinyafrika muri iyiminsi agezweho kuko aba afite amabara meza, amwe agaragaza (...)
-
Ijipo igera ku mavi
Uyu mwambaro ugizwe n’ishati n’ijipo igeze ku mavi, ni nziza irarimbitse kandi iriyubashye. iyi jipo rero wayambara ugiye ku kazi, ufite inama, ndetse n’ahandi hose wakwumva ushaka kuba utuje, udakomeza kwibaza niba utambaye ibgufi cyane. iyi moderi yahimwe na Sonia, yerekanywe muri Kigali Fashion show 2013
-
Umwenda ukubereye muri expo
Umwenda nabahitiyemo uyu munsi ni uwo wajyana muri expo ,waba ugiye kureba no kugura cyangwa se ubaye umurika ibikorwa byawe.Expo ni ikintu kirimo kuvugwa cyane muri iyi minsi kandi yitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ni byiza rero ko ujyayo wambaye neza nk’umuntu wabyiteguye. Ku bantu bakora muri expo ni byiza kwambara gutya ucyeye, kandi wisanzuye nk’umuntu uri bwakire abantu benshi baza bakugana ukabakirana ubwuzu kandi usa neza kugira ngo uteze imbere ibikorwa byawe waje (...)
-
Ingofero n’isakoshi bijyanye
Iyi ni ingofero wakwambara muri iyi minsi hari izuba ryinshi uri bwitegure kumara umwanya munini ugenda, nko kujya muri expo, guhaha, n’ibindi. iyi ngofero rero ijyanye n’ishakoshi, ndetse kongeraho ako karabo gakoze mu gitenge biratanga byose ubwiza buhebuje. Gusa uri bujye ku zuba wakwirinda kwambara umwenda w’umukara, ahubwo mu gihe wabaye iyi ngofero n’ingogero ushobora kwambara umwenda woroshye kandi utanze amahoro. Iyi ngofero n’isakoshi byahimbwe na Thicisme, byerekanywe muri Kigali (...)
-
Umwambaro wo ku kazi mu gihe hashyushye
Kwambara neza wiyubashye ku buryo wajya ku kazi kandi ukaba usa neza ntibisobanura ko ugomba kuba utebeje nk’uko bamwe babyibwira. Uyu munsi twabahitiyemo umwambaro wakwambara udatebeje nk’uko mubibona ku ifoto uyu mukobwa araberewe kadi ibyo yambaye biriyubashye bitabaye ngombwa ko atebeza. Muri iki gihe cy’izuba umuntu aba ashaka kwambara ikintu cyatuma adashyuhirwa cyane akumva amerewe neza bityo akanakora akazi ke neza. Aka gapira rero gaciye amaboko nicyo gihe cyo kukambara ndetse nk’uko (...)
0 | ... | 320 | 340 | 360 | 380 | 400 | 420 | 440 | 460 | 480 | 500