Umwenda ukubereye muri expo

Yanditswe: 24-07-2014

Umwenda nabahitiyemo uyu munsi ni uwo wajyana muri expo ,waba ugiye kureba no kugura cyangwa se ubaye umurika ibikorwa byawe.Expo ni ikintu kirimo kuvugwa cyane muri iyi minsi kandi yitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ni byiza rero ko ujyayo wambaye neza nk’umuntu wabyiteguye.

Ku bantu bakora muri expo ni byiza kwambara gutya ucyeye, kandi wisanzuye nk’umuntu uri bwakire abantu benshi baza bakugana ukabakirana ubwuzu kandi usa neza kugira ngo uteze imbere ibikorwa byawe waje kumurika.

Iyi ni ishati ifite amabara meza y’ ibyishimo ,akenshi na kenshi usanga abantu bakora muri expo bampaye imipira yanditseho aho bakora kugira ngo byorohere abantu kumenya aho bageze ,mu gihe ukoramo ufite umupira ugomba kwambara nta cyakubuza kwambara ho ipantalo n’inkweto zo hasi nk’uko zituma utembera cyangwa umara akanya uhagaze.

Ikindi kandi ni byiza ko witondera amaherena wambara n’ibindi,ukagerageza kwambara ibitakubuza amahoro aho turavuga nko kuba wakwambara ikintu kirekire mu ijosi wajya wunama gato ugasanga kiri gukora mu byo urimo kumurika,si byiza kandi kwisiga ibirungo byinshi.

Yanditswe na Sonia Umwali kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe