-
Michelle Obama yasuye amashuri yo muri Leta ya Detroit
Michelle Obama yasuye abanyeshuri yo muri Leta ya Detroit aho bari bahuriye mu gikorwa cyo guhitamo ibyo baziga. Aha yaganiriye n’abanyeshuri bagera ku 2000 baturutse mu mashuri 40. Mu ijambo yagejeje ku bari aho Michelle Obama yabakanguriye kumenya neza ibyo bagiye gukora. Yagize ati : « uyu munsi nibwo murahitamo aho mugomba kwerekeza mu bijyanye n’amasomo yanyu. Ni umunsi w’agaciro kuri mwe. Umeze nk’umunsi abakinnyi batangira bwa mbere gukina kuko baba babyishimiye. Namwe rero byagakwiye (...)
-
Umugore wa Lionel Messi agiye kwibaruka umwana wa kabiri
Lionnel Messi n’umugore we Antonella baritegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri. Ibi yabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa Facebook. Uyu mugabo azwi nk’icyamamare ku isi hose mu mupira w’amaguru kuko yaciye uduhigo dutandukanye. Yifashishije urubuga rwa Facebook, Lionnel Messi yashyizeho ifoto y’umuhungu we w’imfura witwa Thiago arimo asoma ku nda ya nyina. Arangije munsi yanditseho amagambo akurikira : “tugutegereje n’amashyushyu menshi. Turagukunda Thiago, maman ndetse na Papa.” Ubusanzwe (...)
-
Nepal : uruhinja rwabashije kurokorwa nyuma y’amasaha 22 umutingito ubaye
Umwana w’uruhinja yarokowe n’abatabazi nyuma yo kumara amasaha 22 ari munsi y’inzu yaguye. Aha hari mu gikorwa cyo gushakisha abantu bagwiriwe n’amazu mu mutingito wabereye mu gihugu cya Nepal mu gace kitwa Katmandu. Uyu mutingito ukaba warabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize. uyu mwana w’amezi ane yabashije gutabarwa n’itsinda ry’abatabazi b’abakorerabushake. Iri tsinda ryari riri muri gahunda yo gushakisha ababa baragwiriwe n’amazu bakirimo umwuka ndetse n’abapfuye ngo babashe gushyingurwa. (...)
-
Impanga za mbere zisa cyane ku isi
Lucy na Anny ni zimwe mu mpanga zisa cyane kurusha izindi ku isi. Aba akaba ari abakobwa babiri baturuka mu gace kitwa Perth mu gihugu cya Australia. Kuri ubu,bafite imyaka 29. Aba bakobwa bemejwe nk’impanga za mbere zisa nyuma yo kugaragara mu kiganiro gica kuri televiziyo. Aba bakobwa bari bitumiwe mu kiganiro cy’imikino (games) aho bari kumwe n’izindi mpanga zo mu Buyapani. Aha bakaba barahawe kurushanwa mu bintu bitandukanye ahanini mu bijyanye n’imikino. Nyuma, nibwo baje kwemezwa (...)
-
Nigeria : abakobwa 200 n’abagore 93 bari barashimuswe na boko haram barokowe
Abakobwa 200 n’abagore 93 babohowe n’ingabo z’igihugu cya Nigeria. Aba bantu bakuwe mu birindiro by’inyeshyamba z’umutwe wa Boko Haram mu gihe ingabo z’iki gihugu zarwanaga n’uyu mutwe. Mu mwaka ushize ahagana mu kwezi kwa kane mu gace kitwa Chibok muri Nigeria nibwo hashimuswe abana b’abakobwa bari ku ishuri. Izi nyeshyamba zikaba zarabafashe bugwate kugira ngo zotse igitutu Guverinoma y’iki gihugu. Rero, zari zibamaranye igihe kigera ku mwaka. Nyuma y’iki gikorwa kigayitse, hatangijwe gahunda yo (...)
-
Miliyoni 180 zigiye guhabwa abagore 730 bacuruza udutaro mu muhanda
Abagore bakoraga ubucuruzi butemewe bacuruza udutaro mu muhanda bagiye guhabwa inkunga ingana na miliyoni 180 azabafasha gukora indi mirimo itari ubucuruzi bwo mu muhanda. Iyo nkunga bazahabwa ikaba izajya inyuzwa mu makoperative 44 ahuriyemo n’abagore 730 bacuruzaga udutaro mu mujyi wa Kigali. Ubwo hatoranywaga aba bagore bacuruzaga udutaro batishoboye kurusha abandi mu mujyi wa Kigali, uturere twose tugize umujyi wa Kigali aritwo Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo twagiye tugerwamo buri (...)
-
Bwa mbere umugore w’umwirabura yagizwe minisitiri w’ubutabera wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Loreta Lynch niwe mugore wa mbere w’umwirabura wagizwe Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu mugore afite imyaka 55 y’amavuko akaba yaremejwe na sena y’iki gihugu kuwa kane w’icyumweru gishize. Kuri uyu wa mbere nibwo yararahiriye imbere ya visi perezida w’iki gihugu Joe Biden. Uyu mugore yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu mirimo ijyanye n’ubutabera. Mbere yo gutorerwa kuba minisitiri w’ubutabera, uyu mugore yari ahagarariye urwego rw’ubutabera muri kamwe mu (...)
-
Abakobwa bo muri Unatti foundation barafasha abarokotse umutingito muri Nepal
Mu gihugu cya Nepal bamwe mu bakobwa bibumbiye mu muryango witwa Unatti Foundation bari mu gikorwa cyo gufasha abarokotse umutingito. Aha batanga ubufasha mu bikorwa bitandukanye birimo gutekera, kwigisha ndetse no kuvura abarokotse iki cyiza. Uyu mutingito wabaye kuwa gatandatu aho wahitanye abantu ndetse ukangiza n’ibintu byinshi. Unatti Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe na Stephanie Waisler-Rubin mu mwaka wa 2002. Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha (...)
-
Ibitaro Kate Middleton yagombaga kubyariramo byaba bifite ibibazo by’isuku
Ibitaro Kate Middleton yagombaga kubyariramo byakemanzwe ku bijyanye n’isuku. Ibi bitaro byitwa St Mary bikaba biherereye mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa Londres. muri iyi minsi, nibwo humvikanye ko ibi bitaro byaba bifite ibibazo bijyanye n’isuku. Kate Middleton yari yarateguye kubyarira mu bitaro bya Saint Mary. Vuba aha, nibwo hatangajwe ko ibi bitaro bifite ikibazo cy’isuku. nyuma y’ibi, hatangiye gahunda y’isuku rusange mu bice bitandukanye bigize ibi bitaro kugira ngo babashe kurinda (...)
-
Bwa mbere umugore yatorewe kuba umunyamabanga wa AU
Umuyobozi w’ubumwe bwa Afrika( AU) , Dr. Nkosazana Dlamini yagize madame Djénéba Diarra, umunyamabanga wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika, akaba ariwe mugore wa mbere washyizwe kuri uwo mwanya. Mbere yo kuba umunyamabanga wa AU, Diarra yari umujyanama mu by’ubucamaza muri AU kuva muri 2004 kugera muri 2014. Kuva muri 2014 kugeza ubu yari umunyamabanga w’akanama gashinzwe kurwanya no gukumira ruswa muri AU, ako kanama kakaba gafite ibiroIArusha muri Tanzaniya. Diarra yatangiye gukora (...)
-
Umwangavu w’imyaka 15 yabaye nyampinga mu ikoranabuhanga 2015 mu Rwanda
Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Vanessa Mutesi niwe wabaye nyampinga mu ikoranabuhanga muri 2015 ( Miss Geek 2015), iri rishwanwa rikaba rikorwa hagamije kureba umwana w’umukobwa uhiga abandi mu mishinga ijyanye n’ikoranabuhanga itanga ibisubizo ku Rwanda. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata, 2015 ku munsi w’umukobwa mu ikoranabuhanga, nibwo hamenyekanye umukobwa uhagarariye abandi mu ikoranabuhanga, akaba yaje kuba umwana ukiri muto ku mwaka cumi n’itanu gusa akaba yahize abaandi (...)
-
Muri Amerika hateraniye inama igamije guha ijambo umugore
Kuva tariki ya 22, Mata, 2015 hari kuba inama yitwa Women in the World Summit igamije guha ijambao umugore. Iyi nama iri kubera mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikaba ihuje abagore baturutse mu bihugu bigera kuri makumyabiri. Aba bagore bakaba bagiye bafite ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere umugore Women in the World Summit ihuza abagore bafite ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho mu bice by’isi bitandukanye. Aha bikorwa hagamijwe gutanga ubuhamya ku byagezweho bityo kugira ngo (...)
-
Umugore wakoze marathon yikoreye ijerekani yahembwe kuzahabwa amazi bugufi
Umugore witabiriye isiganwa yikoreye ijerekani yahembwe kubona amazi bugufi. Iri siganwa rikaba ryarabereye mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris. Uyu mugore akaba yarakoze ibirometero 14. Uyu mugore witwa Siabatou Sanneh yahawe robine izamufasha we n’abaturanyi be kuvoma bugufi. Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abantu bagera ku 50,000. Nanone, rikaba ryari ribaye ku nshuro ya 39. Mu gihe abandi bari batangiye kwiruka, Siabatou Sanneh yafashe ijerekani ayishyira ku mutwe atangira kugenda (...)
-
U Rwanda rwohereje abapiloti b’abakobwa mu butumwa bwa UNMISS
Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje abapiloti b’abakobwa muri UNMISS. UNMISS ni umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Izo ngabo zikaba zituruka mu bihugu bitandukanye bigize umuryango w’abibumbye harimo n’u Rwanda. Abakobwa ba mbere boherejwe ni Chantal MUCYO RURERANGABO na Meron MUTESI RUGAZORA. Aba bari mu bakobwa bigishijwe gutwara indege. Ubu, bagiye gufasha izindi ngabo zari zisanzwe muri ubu butumwa. Ntibimenyerewe kubona (...)
-
Umukobwa wa Whitney Houston umaze amezi 3 muri koma yabashije gufungura amaso
Umukobwa wa whitney Houston yakakangutse nyuma y’igihe kinini ari muri koma. Uyu mukobwa yitwa Bobby Christina akaba yaramaze amezi agera ku ari atatu yose asinziriye. Ibi byatangajwe na se umubyarara witwa Bobby Brown ubwo yaramurwajwe mu bitaro. Bobby Christina yagiye muri koma ahagana mu mpera z’ukwezi kwa mbere. Ni nyuma y’uko bari bamusanze mu bwogero ari mu mazi menshi asa n’uwapfuye bagahita bihutira kumujyana kwa muganga. Guhera icyo gihe bamushyize mu cyuma kimufasha kuguma kubaho. (...)
-
Muri Amerika hari umugore witeguye guhangana na Hillary mu matora ya 2016
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umugore witwa Fiorina yiteguye guhangana na Hillary Clinton wamaze gutangaza ko azatanga kandidatire ye mu matora yo muri 2016. Fiorina usa nkaho utari asanzwe azwi cyane mu ruhando rwa politiki avuga ko azakoresha gusenya umugambo wa Hillary wo gukoresha iturufu y’uburinganire. Carly Fiorina usanzwe uzi mu bikorwa by’ubucuruzi akaba yaramaze imyaka igera kuri itandatu ari mu bagore bakomeye b’abanyamabanga nshingabikorwa b’ibigo bikomeye muri Amerika igihe (...)
-
Morgan, umugore wa mbere w’umunyafrika wegukanye isiganwa rigera ku gasongero k’isi
Umugore w’umunyanijeriya witwa Tuedon Morgan yabashije kwegukana isiganwa rigera ku gasongero k’isi( Pole Nord), ahantu hazwiho kuba hakonja cyane . Uyu mugore yabaye umugore wa mbere ukomoka muri Afrika mu kwegukana iri rushanwa, akaba afite imyaka 42. Tuedon Morgan yabashije kwinjira mu rutonde rw’abantu besheje uduhigo ku isi. Uyu mugore yakoze ibi ubwo yabashaga gushinga ibendera ry’igihugu cye mu rubura ruri ku gasongero k’isi. Aganira na BBC yagize ati : “ kugera ku gasongero k’isi (...)
-
Umushumba wa Kiliziya gatolika asanga umugore akwiye guhabwa agaciro gakomeye
Papa Fransisko aratangaza ko umugore akwiye kuhabwa agaciro gakomeye cyane. Ibi yabitangaje mu nyigisho yatanze ijyanye n’ugushyingirwa. Ubusanzwe, buri wa gatatu agira ubutumwa agenera abantu ku isi yose by’umwihariko ababa baje ku kibuga cya Bazilika ya Mutagatifu Pawulo. Muri iyi nyigisho, umushumba wa kiliziya gatolika yibanze ku miterere y’abantu hakuriijwe igitsina. Yagize ati : “ imitandukanire y’abantu nta handi ishingiye hatari mu bwuzuzanye ndetse n’ubufatanye bishingiye kuba turemye (...)
-
Umunyafurikakazi yakoze irushanwa ryo gusiganwa yikoreye ijerekani ngo yerekane ubuzima abayeho.
Umugore ukomoka muri Gambia aherutse kwerekana imiruho abagore b’abanyafurikakazi bahura nayo. Uyu mugore yitwa Siabatou Sanneh akaba atuye mu gace kitwa Bulengat gaherereye mu gihugu cya Gambia. Uyu mugore yaje kugaragara yikoreye ijerekani mu irushanwa ryo gusiganwa ryabereye mu mujyi wa Paris. Iri rushanwa rikaba ryaranganaga no kwiruka ahantu hangana n’ibirometero 14. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abantu bagera ku 50,000. Nanone, rikaba ryari ribaye ku nshuro ya 39. Mu gihe abandi bari (...)
-
Umugore yababariye umusore wamwiciye umwana we
Muri Leta Zunze z’Amerika, umugore yahaye imbabazi umusore wamwiciye umukobwa. Uyu musore yitwa Jordyn Howe akaba yarishe umwana w’umukobwa biganaga amurashe ubwo bari muri bus bataha. Ibi akaba yarabikoze umwaka ushize wa 2014 ubwo yari afite imyaka 15. Uyu musore yishe uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 13 amurashe n’imbunda ya se yari yazanye ku ishuri. Ibi byabaye mu gihe yarimo ashaka kwereka abandi uko bakoresha imbunda. Yaje kurasa ubwa mbere arasa mu kirere. Ku bw’impanuka, yaje kurasa bwa (...)
0 | ... | 240 | 260 | 280 | 300 | 320 | 340 | 360 | 380 | 400 | ... | 440