Uko "isombe" yahinduye ubuzima bwa Mukankwiye Valentine

Yanditswe: 30-01-2022

Nyuma yo kwitinyuka, Mukankwiye Valentine utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza avuga yashoye imari iciriritse mu bucuruzi bw’isombe none ubu akaba ageze ku mushahara wa 150.000FRW ku kwezi.

Mukankwiye ni nyina w’abana babiri b’incuke, akaba afite imyaka 29 y’amavuko. Yabwiye AGASARO yavuze ko nyuma yo kuganira n’abagore batandukanye bakora ubucuruzi buciriritse yafashe icyemezo cyo kuzahera ku gishoro gito yari afite, agatinyuka agashaka icyo acuruza none inzozi ze zabaye impamo.

Yagize ati “Numvaga gucuruza ari iby’abagabo cyangwa abakire, niberagaho mu buzima bwo gukorera abandi, ngahinga tukagabana nkagurisha amafaranga nkayakoresha ibindi. Kugeza ubwo nashatse ariko ntagira kubona abandi bagore bakora ubucuruzi butandukanye ndabegera ngo bambwire uko babigenza, bakansubiza ko bisaba gutinyuka.”

Arakomeza ati “Maze kwikuramo ubwoba no kwisuzugura nahise nshinga butike iciriritse ngera aho nshyiramo n’akabari ntangira gukora mbona birashoboka, abakiriya bagenda biyongera nanjye mbona ko nari naratinze mu bintu byo kwitinya.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko n’ubwo yari amaze kwishimira intambwe yari amaze kugeraho, icyorezo cya COvid-19 cyamuteye igihombo gikomeye, ariko ntiyacika intege kuko yahise atekereza undi mushinga yakora mu gishoro gito yari asigaranye.

Yakomeje avuga ati “Akabari na butike byaje guhomba kubera Covid-19, icyakora sinacitse intege ahubwo nafashe ibihumbi 180 ngura imashi isya isombe, ntangira nkorera mu rugo mbona nta ngufu nza hano ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Carierre) ndakora ngenda nunguka, kugeza ubwo naguze izindi mashini, ubu mfite imashini naguze zifite agaciro k’ibihumbi 700.”

“Ikindi naranguye ubugari bwinshi bwiza bakagura isombe nabwo bakabutwara, ibirungo byose by’isombe birahari, ku buryo ngeze ku rwego rwo kubona inyungu igera ku bihumbi 150 mu kwezi, nakuyemo ibyo nkeneye byose, mbayeho neza n’umuryango wanjye kandi mfite inzozi zo gukora byinshi bishoboka."

Uyu mubyeyi avuga ko kuri ubu adakora wenyine ahubwo afite abandi bagore babiri yahaye akazi ko kumufasha muri bizinesi ye kandi abahemba neza nabo bakabasha gutunga imiryango yabo.

Ati " Ntabwo nkora njyenyine kuko mba mfite akazi kenshi cyane cyane mu gitondo, mfite abagore bane bamfasha nkabahemba ibihumbi 10 buri kwezi, hari abandi dukorana nabo bajya bazana isombe nkayibagurira, hari n’abo njya ntuma bakajyana isombe mu bakiriya banjye, ibyo byose mbikorera abo bagore kugira ngo nabo bazitinyuke nk’uko nanjye nabikoze nkaba maze kwiteza imbere"

Mukankwiye ahamya ko anyuzwe n’ubuzima abayemo kandi yishimira ko hari n’abandi afasha kubaho bitewe n’ubu bucuruzi bw’isombe. Uyu mubyeyi amaze kugura imashini zisya isombe zifite agaciro k’ibihumbi 700, afite abakozi b’abagore barenga bane bakorana mu kazi ke ka buri munsi, ndetse akaba afite n’ubushobozi bwo gutunganya isombe ingana n’ibiro 200 ku munsi.
Inzozi ze n’uko naramuka abonye inguzanyo ya Banki cyangwa inkunga ya Leta, yazagura isoko rye ndetse akaba yagira amashami hirya no hino mu Karere ka Musanze n’ahandi.

Mutesi Marie Claire

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe