Covid-19 ishobora gutuma inda ivamo:Dr Nsanzimana Sabin

Yanditswe: 19-11-2021

Dr Nsanzimana Sabin umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC avuga ko ku mugore utwite mu gihe afashwe na Covid-19 bishobora gutuma inda atwite ivamo ari nayo mpamvu abagore batwite bakwiye kwihutira gufata urukingo.
Dr Nsanzimana yagize ati “ni byiza kwikingiza Covid-19 ku bagore batwite,nta ngaruka bishobora gutera yaba ku mwana batwite cyangwa ku mugore.Birihutirwa kuko iyo bahuye na Covid-19 bagira ibibazo cyane ku buryo n’inda batwite ishobora kuvamo.”
Akomeza avuga ko Covid-19 iyo igeze mu mubiri w’umuntu iwunegekaza cyane,ugatakaza imbaraga n’ ubwirinzi ku buryo bishobora gutuma haziramo n’ibindi bibazo byakurura izindi ngaruka mbi ku buzima bw’umugore harimo no gukuramo inda.
Ku mugore utwite we ngo biba akarusho kuko we n’ubusanzwe umubiri we uba ukeneye imbaraga n’ubwirinzi bwisumbuyeho kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite burusheho kugira ubudahangarwa kandi bumererwe neza. Urukingo rwa Covid-19 ngo rukaba rwongera ubudahangarwa.
Dr Sabin avuga ko abagize inzego zose z’ubuzima mu Rwanda bahagurutse mu gushishikariza abagore batwite gufata urukingo rwa Covid-19 hagamijwe kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abo batwite Virusi ya Corona. Anabasaba kandi kurushaho kubahiriza amabwiriza yandi ariho mu kwirinda Covid-19.
Murekatete Jeanette ni umugore w’imyaka 34, atuye mu karere ka Muhanga. Avuga ko nubwo hari abamucaga intege ko kwikingiza bigira ingaruka ku mubiri w’umugore utwite,yamazwe impungenge n’ubuyobozi cyane cyane inzego z’ubuzima yaba abajyanama b’ubuzima ndetse n’amatangazo ashishikariza abantu kwikingiza yagiye ashyirwa ku maradiyo n’ibindi bitangazamakuru.
Ati “narikingije kandi nta kibazo mfite, abantu bamwe bavugaga ko nshobora kugira ikibazo cyangwa umwana akakigira ariko kugeza ubu nta kibazo mfite, ahubwo ndashishikariza abandi bagore batarikingiza kubyihutira kugira ngo birinde ubwabo kandi barinde n’abo bazabyara.”
Uwitije Speciose w’imyaka 27 nawe avuga ko yikingije Covid-19 kuko yahoranaga impungenge z’uko yamera n’umwana iramutse imufashe. Ati “nabonye ukuntu yandura vuba n’uko yica nabi iheza umuntu umwuka, agashyirwa ku byuma bimwongerera umwuka, akagira umuriro nsanga ni mbi. Nibaza igeze ku mugore utwite noneho. Kuba narikingije numva ntekanye.”
Kugeza ubu abagore batwite inda igejeje ku mezi ane n’iri hejuru yayo barashishikarizwa kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19 kuko rurushaho kubongerera ubudahangarwa bw’umubiri.
Si abagore batwite bashishikarizwa kwikingiza gusa kuko inzego z’ubuzima mu mu Rwanda zinakomeje gushishikariza Abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Covid-19 bubahiriza amabwiriza asanzwe ariho afasha mu kucyirinda ndetse agashimangira ko buri Munyarwanda uri hejuru y’imyaka 18 akwiriye kwitabira kwikingiza.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe