Uburyo bushya bwo guhaha ibikorerwa mu Rwanda kuri interineti

Yanditswe: 13-07-2016

Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abanyarwanda gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Jumia cyahoze cyitwa Kaymu, cyatangije uburyo bushya bwo guhahira ibikorerwa mu Rwanda kuri interineti.

Jumia yatangije uburyo bwo guhahira kuri interineti ibikorerwa mu Rwanda nyuma yo gusanga ko abanyarwanda bakeneye kumenya ibicuruzwa biba byaje mu ma mukirikagushirisha ariko nyuma ntibamenye aho babishakira.

Umuyobozi wa Jumia mu Rwanda Alvin Katto yasabye abanyarwanda gukangukira kugura no kuguririshiriza kuri interineti kuko ari bumwe mu buryo bujyanye n’iterambere.

Ati: " Kuri ubu biroroshye ko abantu benshi babona ibicuruzwa byawe kuri interneti kuko abantu niyo badafite mudasobwa baba bafite telefoni za smart phone zabibafashamo"

Alvin yakomeje avuga ko borohereje abacuruza ibikorerwa mu Rwanda kuko nta kiguzi bacibwa iyo igicuruzwa cyabo kiguzwe mu mezi abiri mu gihe abasanzwe bacuruza ibyo hanze byo baba bafite iminsi 30 gusa y’ubuntu. Nyuma y’iyo minsi y’ubuntu abacuruzi bacibwa amafaranga ari hagati ya 5% na 20% kandi bakayatanga ari uko igicuruzwa cyabo cyamaze kugurwa.

Uwimana Aisha umukozi wa Jumia avuga ko nta mpungenge abaguzi cyangwa se abacuruzi bagomba kugira ku buryo bwo kugurtusha no guhahira kuri interineti.

Yagize ati: ’ Twishingira ibiguzwe ku rubuga rwacu kugeza bigeze ku muguzi kandi umuguzi nawe agahita ahabwa amafaranga ye"

Uwimana Aisha, umukozi wa Jumia

Jumia yahoze ari Kaymu imaze imyaka ibiri ikorera mu Rwanda ikaba yiteguye guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ibinyujije mu ihahiro ryo kuri interineti.

Kanda hano urebe ibicuruzwa byakorerwe mu Rwanda buguririshirizwa kuri interineti http://bit.ly/29utxMe

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.