Somalia : Umwana w’imyaka 13 yakoze imodoka n’indege biragenda

Yanditswe: 18-01-2016

Guled And Abdi w’imyaka 13 niwagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gukora imodoka n’indege z’ibikinisho bikaba kugenda . Ibyo bikorww abye byatumye amenyekana iwabo anemererwa kwigira ubuntu.

Uyu mwana utuye mu mujyi wa Buhodle niwe ubwe wiyigishije gukora ibikinisho bya plastikike akoresheje ibintu atora hirya no hino, nyuma aza gutekereza gushyiramo moteri nk’iy’imodoka zisanzwe kuko yari amaze kumenya ko ariyo ituma zigenda.

Uyu mwana yatangarije BBC ati : “ Natangiye gukor aibikinisho nkiri muto cyane, nabikoraga nta moteri bifite . Nyuma naje gutekereza nti kuki ntakora ibishobora kugenda ? Nahise ntangira kwitegereza uko imodoka zo mu mujyi zigenda ndabyigana”

Kugeza ubu urubuga rwa BBC rwasuye uyu mwana rutangaz ako amaze gukora ibikinisho bine bibasha kugenda harimo imodoka yakoze yigana ikamyo n’indege, ahanini akaba akoresha ibikoresho bya plastiki abantu baba barajugunye bitagikoreshwa.

Uyu mwanaw’imyaka 13 kandi yavumbuye igikoresho gitanga umuyaga ku manywa mu ijoro kigakoreshwa nk’itara ritanga urumuri.

Guled abana na nyina, mukuru we hamwe na mushiki we, akaba yiga ku ishure rya Buhodle rihabwa imfashanyo n’abanye Somalia baba mu mahanga.
Ibi vyatewe n’uko se yaburiwe irengero mu 2002, bikibazwa ko yapfuye.

Guled arakiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ahanini uko gutinda akaba yaragutewe n’ubukene kuko byageza aho we n’umuryango bakajya kuba mu gace katarimo amashuri.

Umwaka ushize nibwo Guled n’umuryango we bagarutse mu mujyi wa Buhodle aboneraho gukomeza gukora ibikinisho bye aho abimaramo amasaha menshi nyuma yo kuba ku ishuri.

Agira ati : "Kuva saa sita kugera mu masaha yo ku mugoroba mba ndi mu bikorwa by’imidoka zanjye.Nta n’umwe ndabona akora ibintu nk’ibi kandi ntawabinyigishije. Nabyitegerezaga nkabimenya,ndebeye ku ukuntu amapine y’imodoka agenda."

Guled afite inzozi zo kuzakora imodoka nini zisanzwe kandi zigenda nubwo nta bushobozi buhambaye afite yizeye ko azabigeraho kuko kugeza ubu leta yamwemereye kumurihira amashuri akajya yiga ku buntu.

Source : BBC

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe