Nigeria : abakobwa 200 n’abagore 93 bari barashimuswe na boko haram barokowe

Yanditswe: 29-04-2015

Abakobwa 200 n’abagore 93 babohowe n’ingabo z’igihugu cya Nigeria. Aba bantu bakuwe mu birindiro by’inyeshyamba z’umutwe wa Boko Haram mu gihe ingabo z’iki gihugu zarwanaga n’uyu mutwe.

Mu mwaka ushize ahagana mu kwezi kwa kane mu gace kitwa Chibok muri Nigeria nibwo hashimuswe abana b’abakobwa bari ku ishuri. Izi nyeshyamba zikaba zarabafashe bugwate kugira ngo zotse igitutu Guverinoma y’iki gihugu. Rero, zari zibamaranye igihe kigera ku mwaka.

Nyuma y’iki gikorwa kigayitse, hatangijwe gahunda yo kucyamagana. Iyi gahunda yahawe izina rya “Bring back our girls” ikaba yarasakaye mu bihugu byinshi ndetse ikagirwamo uruhare n’abantu bakomeye batandukanye harimo Michelle Obama wamaganye bikomeye iki gikorwa.

Nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Nigeria cyabashije gusenya ibirindiro bigera kuri bitatu birimo inkambi iri mu gace kitwa Tokumbere.

Gusa, iki gisirikare kiracyari gusuzuma neza niba aba bantu ari bo Boko Haram yaba yaratwaye. Rero, iperereza riracyakomeje kugira ngo barebe niba nta bandi bantu uyu mutwe waba waratwaye, dore ko amakuru dukesha CNN avuga ko basanze abo bantu atari abo mu gace ka Chibok bivuze ko na babana b’abakobwa batari muri abo barokowe.

Bet.com
SHYAKA Cedric