Ahabanza » Kwambara » Ibijyanishwa » Uko wakwambara furari mu gihe cy’imbeho

Uko wakwambara furari mu gihe cy’imbeho

Yanditswe kuwa 05-10-2016 Saa 01 : 12

Mu gihe cy’imbeho nyinshi ni ngombwa ko umuntu yifubika umwenda w’imbeho cyangwa agakoresha furari yo mu ijosi kuko nayo imara imbeho,ariko nanone umuntu akamenya uburyo bwo kuyambara butajagaraye.

Igihe hari imbeho nyinshi umuntu yakwambara agakoti n’agapira imbere ukambaraho furari izingiye mu ijosi ariko utayinigishije cyane.

Nanone kandi iyo hadakonje cyane ukambara umwenda udafite amaboko ushobora guzingira furari nini mu ijosi ku buryo ipfuka ijosi ryose kugera ku bitugu.

Hari kandi uburyo bwo kwambara furari ugashira imbeho,iyo uyipfundikiye mu ijosi kuburyo iba ikoze nka v kandi ikwiriye ijosi ryose.

Ubu nibwo buryo bwo kwambara furari ukaba wifubitse neza kandi ukayambara mu buryo butajagaraye nkuko bamwe babikora.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.