Miliyoni 180 zigiye guhabwa abagore 730 bacuruza udutaro mu muhanda

Yanditswe: 29-04-2015

Abagore bakoraga ubucuruzi butemewe bacuruza udutaro mu muhanda bagiye guhabwa inkunga ingana na miliyoni 180 azabafasha gukora indi mirimo itari ubucuruzi bwo mu muhanda. Iyo nkunga bazahabwa ikaba izajya inyuzwa mu makoperative 44 ahuriyemo n’abagore 730 bacuruzaga udutaro mu mujyi wa Kigali.

Ubwo hatoranywaga aba bagore bacuruzaga udutaro batishoboye kurusha abandi mu mujyi wa Kigali, uturere twose tugize umujyi wa Kigali aritwo Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo twagiye tugerwamo buri karere ka kazahabwa miliyoni 60

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abagore, Mukasine Béatrice, yasabye abagore kuzibuka kwizigamira kuko ayo mafaranga bazahabwa bazayasubiza agafasha abandi bataragerwaho.

Beatrice yagize ati “Iyi nkunga yashoboraga kuba yarahawe abandi bantu, cyangwa igashyirwa mu bindi bikorwa bifitiye abanyarwanda akamaro. Kuba rero mwarotaranyijwe, mugomba kuyibyaza umusaruro.”

Uwimana Anonciatha wo mu murenge wa Gitega yari amaze imyaka 3 acuruza agataro akaba yishimiye iyi nkunga bahawe kuko batazongera kwiruka bahunga polisi no kubafunga bya hato na hato.

Uwimana ati : “ Baduteye inkunga, badushyize hamwe ubutugoye kwioteza imbere, bitandukanye nuko ubundi badufataga bakadufunga…. Hari igihe bigize kupfunga ndaramo iminsi ibiri kandi nasize umwana muto, …. ubu tugoye gutana n’agataro tube abagore basobanutse.”

Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Oda Gasinzigwa, ubwo yatangizaga icyo gikorwa yasabye abagore kuzakoresha neza amafaranga bazahabwa ndetse abasaba no kubyara abana bashoboye kurera kuko kubyara cyane biri mu byandindiza ibikorwa bahisemo gukoresha ayo mafaranga.

Min. Gasinzigwa yagize ati : “… muzitwe babagore bakoresheje inkunga yabonetse bakayibyaza umusaruro, igafasha abandi…. Mureke tubyare abo dushoboye kurera !

Uzi kubyuka ujya gucuruza ukaba ufite abana bangahe, ukaba ufite abo uhetse abandiu utari bubashe kubajyana mu ishuri ! Ndabasabye mugerageze uko mushoboye uburyo bwarabonetse muri n’abanyamujyi murabizi”

Iyo nkunga abao bagore bazahabwa bemerewe ko bazayishyikirizwa mu gihe kitarenze ibyumeru bibiri bagatangira ibikorwa byabo by’ubucuruzi bahisemo muri buri koperative bakaba barabanje no guhabwa amahugurwa yo kuzayikoresha neza kugirango izafashe n’abandi bataragerwaho.

Gracieuse Uwadata