Tanzania yatanze itariki ntarengwa yo kureka kwambara imyenda migufi

Yanditswe: 19-01-2016

Prezida wa Tanzania Pombe Magufuli akomeje kuzana impunduka zitandukanye kuri ubu akaba ageze ku bagore n’abakobwa biyambikwa ubusa, aho yabashyireyeho itariki ntarengwa yo kuzaba bahagaritse iyo myambarire ikojeje isoni ngo kuko iri mu byongera ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Prezida Magufuli uzwiho kuzana impinduka nyinshi muri Tanzaniya kuva aho abereye prezida, yatanze ibyumweru bitatu gusa ku bagore n’abakobw ango bidagadure uko bashaka bambare imyenda migufi, igaragaza amabere, n’ifashe umuntu cyane ku buryo ubona uko ateye ariko ko nyuma yaho uzonmgera kwambara iyo myenda azaba akoze icyaha gihanwa n’amategeko ya Tanzaniya.

Magufuli yavuze ko nyuma y’ibyumweru bitatu nta wuzaba yemerewe kwambara imyenda migufi cyangwa indi myenda igaragaza imiterere y’umubiri by’umwihariko mu karere ka Tarime akazikurikiranira uburyo iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa.

Gusa ku bijyanye n’iki cyemezo Leta ya Tanzaniya yafashe hari abasanga kizabangamira bamwe barimo abanyamahanga bakunze gutembera muri Tanzaniya no muri kariya gace ka Tarime bambaye imyenda migufi kuko nabo iri tegeko rizaba ribareba.

Source : africastarnews.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe