Oprah ari kwinjiza akayabo mu kwamamaza uburyo yagabanije ibiro

Yanditswe: 31-12-2015

Oprah Winfrey muri mezi ashize yaguze imigabane ingana na 10% mu kigo cyigabaniriza abantu ibiro kikabishyira ku murongo bifuza. Usibye iyo migabane Oprah yaguze, ni nawe ukoreshwa mu kwamamaza uburyo umuntu ageregeza gutakaza ibiro bikanga ariko nyuma bikazaza gukunda.

Ibyo yamamaza bituma Oprah akomeza kwongera imigabane afite muri icyo kigo ku buryo ukurikije uko yinjiriza icyo kigo ashobora kuzagera aho akakigura cyose dore ko mu gihe gito amaze atangiye amaze gukuba kabiri imigabane yashyizemo ikava kuri miliyoni 43 z’amadorali akaba ageze kuri miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika.

Oprah nk’umuntu uzwi kubera ibiganiro bikunzwe akora kuri televiziyo yakuruye abantu benshi bitabira icyo kigo yasibanye nacyo amasezerano mu Ukwakira cyitwa Weight Watchers, aho ubuhamya bwe buri mu bikurura abantu kubera amagambo arimo amarangamutima menshi.

Hari aho Oprah agira ati : “ Mo imbere mu mugore ufite ibiro bikabije hari undi mugore runaka azi aba yifuza kuba nkawe”

Yarongeye ati : “ Inshuro nyinshi wireba mu ndorerwamo ntiwimenye kuko uba warabujijwe amahoro n’uburyo ungana”

Oprah agaruka ku rugendo rwe rwo kugabanya ibiro n’uburyo yageragezaga bikanga kugabanuka.

Kuri ubu Oprah ku myaka ye 61 akomeje kwinjiriza iki kigo amafaranga menshi ar nako nawe akuamo aye dore ko n’ubundi asanzwe ari mu bayerwe ma mbere b’abagore b’abirabura ku isi.

Source : madamenoire

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe