Ahabanza » Kwambara » Ibijyanishwa » Boots zigezweho wakwambara mu gihe cy’imbeho

Boots zigezweho wakwambara mu gihe cy’imbeho

Yanditswe kuwa 09-10-2016 Saa 16 : 19

Muri iyi minsi hariho ubukonje umuntu aba akwiye kwifubika ariko akamenya n’inkweto nziza zishobora kumumara imbeho kandi nanone ntiyambare izibonetse zose, ahubwo akamenya izigezweho ari nazo tugiye kugarukaho uyu munsi.

Umukobwa cyangwa umudamu ashobora kwambara imyenda imufubitse nk’ipantaro ndetse n’umupira muremure cyangwa ikoti ry’imbeho,akambara na boot zizamuye kandi ziciye bugufi,agatebezamo ipantaro y’icupa imufashe.Izi ni zimwe mu zigezweho muri iyi minsi ku bakobwa .

Nanone kandi umukobwa cyangwa umudamu w’umusirimu,mu gihe cy’imbeho ashobora kwambara ipantaro y’icupa n’umupira muremure w’imbeho akambaraho na boot zizamuye kandi zifite taro akazitebezamo ipantaro nabyo biba byiza cyane.

Hari ukuntu kandi usanga umukobwa yambaye ipantaro y’ijinisi y’icupa akayitebezamo umupira w’amaboko maremare ushyushye akambara na boot zifite agataro nabyo biba ari ibisirimu cyane.

Uku niko ushobora kwambara mu gihe cy’imbeho nk’iki turimo ukambara inkweto boot zijyanye nigihe,ukaba uberewe kandi wambaye ibikumara imbeho umubiri wose.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.