Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Ibyahindutse ku izungura ku basezeranye ivangamutungo rusange

Ibyahindutse ku izungura ku basezeranye ivangamutungo rusange

Yanditswe kuwa 11-10-2016 Saa 07 : 57

Tariki ya mbere Kanama 2016, mu igazeti ya Leta N0 31 hasohotse Itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura. Iri tegeko rishya rije risimbura Itegeko no 22/99 ryo kuwa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’izungura. Muri iri tegeko rishya hari ibyagiye bihinduka bijyanye n’izungura ku basezeranye ivangamutungo rusange.

Iri tegeko rishya rivuga ko iyo abashyingiranwe bafitanye amasezerano y’ivangamutungo rusange bazungurwa mu buryo bukurikira:

Iyo umwe apfuye usigaye yegukana umutungo wose akubahiriza inshingano yo kurera abana babo n’ab’uwapfuye bemewe n’amategeko, iyo uwapfakaye nta mwana afitanye n’uwapfuye akongera agashaka afata kimwe cya kabiri (1/2) cy’umutungo nk’uburenganzira akura ku masezerano y’ivangamutungo, kimwe cya kabiri (1/2) gisigaye akakizungurana n’abazungura bandi b’uwapfuye; mu gihe itegeko ryari risanzwe ryavugaga ko Izungura ritangira umuntu amaze gupfa. Bivuze ko uwapfuye yagombaga vguhita azungurwa ku ruhande rwe, upfakaye agasigara atunzwe n’igice gisigaye akazazungurwa nawe amaze gupfa.

Ku bijyanye n’uwapfakaye wataye inshingano zo kurera abana bose cyangwa bamwe muribo uwapfuye yasize, itegeko ubu tugenderaho rivugako yamburwa n’urukiko rubifitiye ububasha izo nshingano na kimwe cya kabiri (½) cy’umutungo wose, rukanagena ushinzwe kubarera no kubacungira umutungo kugeza igihe bagiriye imyaka y’ubukure; mu gihe itegeko ryacyuye igihe ryavugagako iyo uwapfakaye ataye inshingano yo kurera abana yasigiwe na nyakwigendera, yamburwa 3/4 by’umutungo wose bigahabwa abana.

Source: minijust.gov.rw

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.