Akanyamuneza ni kose ku bagore batwite n’abonsa bakingiwe Covid-19

Yanditswe: 04-12-2021

Abagore batwite n’abonsa bahawe inkingo za Covid-19 bavuga ko bataragira ibibazo byihariye byatuma bavuga ko urukingo rwabagizeho ingaruka.
Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye muri Gashyantare 2021, bitangirira mu byiciro by’abantu bafite intege nke harimo abakuze bafite imyaka iri hejuru ya 65, abakora muri serivisi zihuza abantu benshi hamwe n’abafite indwara zidakira.
Abagore batwite hamwe n’abonsa ntibari bakemerewe gufata urukingo rwa Covid-19 harebwa ko rutabagiraho ingaruka ariko nabo baje kwemererwa kuzifata.
Bamwe mubazifashe bavuga ko baratahura n’ikibazo kihariye cyatuma bashyira mu majwi inkingo bahawe, cyakora bakavuga ko uretse kumva ububabare mu kuboko, kugira umuriro kuri bamwe no gucika intege ntabindi bimenyetso cyangwa uburwayi bahuye nabwo.
Umutoni Sauda ni umubyeyi utwite inda y’amezi ane, avuga ko yamaze gufata urukingo rwa mbere kandi ukwezi kugiye gushira kandi akomeje gukora imirimo ye y’ubucuruzi imusaba gukora ingendo n’ubwikorezi kandi bitaramugiraho ingaruka.
Agira ati ; “Urabona ko n’ubu nikoreye kandi ndatwite, kuva nafata urukingo sinigeze nicara, nakomeje akazi kantunze n’umuryango wanjye, cyakora nkirufata numvishe ububabare mu kuboko, ngira umuriro no gucika intege ariko byarashize.”
Uretse Umutoni, Uwimana nawe ni umugore bakorana uhetse umwana w’amezi 11, avuga ko yahawe inking zombie kandi akomeza konsa umwana ntakibazo agira.
Agira ati ; “nararufashe nkomeza no konsa umwana, sinavuga ko hari ingaruka rwangizeho kuko ntampinduka nabonye ku mubiri wanjye n’umwana, yewe sinavuga ko byagabanyije n’amashereka kuko aracyaza nkuko yazaga mbere, sindabona ingaruka izo ari zo zose.”
Ibikorwa byo gutanga inking mu Rwanda bikomereje mu byiciro by’ingimbi n’abangavu bafite kuva ku myaka 12 kuzamura, ibi bikaba bituma imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kuzamuka ndetse n’imibare y’abarwara ikamanuka.
Turebeye ku mibare yagaragajwe tariki 25 Ugushyingo, abanyarwanda bamaze guhabwa urukingo rwa mbere bamaze kuba 5,870,793, naho abamaze gukingirwa doze zombie ni 3,131,960, mu gihe ibipimo 10,341 byafashwe uwo munsi bigaragaza ko habonetse abarwayi 26.
Gutanga inkingo mu Rwanda bigenda bitanga umusaruro kuko mu bipimo 81,637 byafashwe mu minsi irindwiishize habonetsemo abarwayi 113, habonekamo abapfuye 2 n’indembe 2, mu gihe mu mezi ane ashize ku munsi habonekaga abarwayi barenga igihumbi ku munsi.
Karangwa Denis

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe