MINECOFIN:Abifuza inguzanyo nzahurabukungu hakumirwa ingaruka za Covid-19 bashyizwe igorora

Yanditswe: 14-12-2021

Minisiteri y’imari n’igenamigambi irashishikariza abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kugana ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu mu Rwanda kikabafasha kubona inguzanyo ngo bazahure imishinga yabo.

Byatangajwe na Dr Uziel Ndagijimana Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, ubwo yaganiraga n’abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri uku kwezi k’Ukuboza 2021.
Minisitiri Dr Uziel Ndagijimana yagize ati “iki kigega cyashyizweho muri Kamena 2020, ni gahunda ngari yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo,hibandwa cyane mu nzego z’abikorera.”
Yongeyeho ko abaturage bose bujuje ibisabwa bakwiye kugana iki kigega bagahabwa inguzanyo izabafasha kuzahura imishinga yabo yazahajwe na COVID-19 kuko n’ubushobozi ikigega cyari gifite ubu bwikubye kabiri, bikaba ari na byiza ku bagenerwabikorwa.
Ni mu gihe mbere ngo bitewe n’ubushobozi bitaye cyane kubo ingaruka za COVID-19 zagezeho mu buryo bukabije ku buryo byahungabanije n’abandi.
Yakomeje avuga ko kuri ubu ubushobozi bw’iki kigega bwikubye kabiri,bukaba bwarageze kuri miliyari 100 bikaba bishoboka ko buzakomeza kuramira ibyari bisanzwe ariko ko ubwo ubushobozi bwabonetse bashobora gutangira n’ibishya byabafasha kuzahura ubukungu mu buryo bwihuta.
Abakeneye iyi nguzanyo hirya no hino mu gihugu bujuje ibisabwa, bakaba bashishikarizwa kwegera ababishinzwe bakabafasha kubona inguzanyo zabafasha kuzahura ubukungu bwabo bwazahajwe n’ingaruka za Covid-19.
Kugeza ubu inguzanyo zitangwa muri iyi gahunda binyuze muri BDF,ari nayo iganira n’abagenerwabikorwa bakeneye inguzanyo,ikabamenyesha ibisabwa ababyujuje bagafashwa kubona iyo nguzanyo inyura muri SACCO z’imirenge.
Nsengiyumva Anastase umwe mu bacuruzi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba wafashe iyi nguzanyo mu rwego rwo kumufasha kuzahuka, akaba avuga ko yamufashije cyane mu kuzahura ubucuruzi bwe bwari bwarazahajwe n’ingaruka za Covid-19.
Muri Mata uyu mwaka akaba yarafashe Miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda azishyura mu myaka 2 yongeyeho ibihumbi 70 gusa by’inyungu.
Ati “nari narariye igishoro muri Guma mu rugo, ibicuruzwa bisa n’ibishizemo ariko ubu nabashije kongera kurangura kubera iyi nguzanyo,none ndakora neza kandi nishyura neza.”
Leta ikaba yorohereza abafashe iyi nguzanyo kuko abayifashe bishyura inyungu kuri 8% mu gihe inguzanyo zisanzwe zifatirwa mu mabanki zishyurwa ku nyungu iri hagati ya 18% na 21%.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe