Karongi : Ubucuruzi bw’isambaza bwatumye abagore baca ukubiri no gutega amaboko abagabo

Yanditswe: 22-01-2022

Karongi : Ubucuruzi bw’isambaza bwatumye abagore baca ukubiri no gutega amaboko abagabo

Abagore batandukanye bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura no mu mbibe zawo bakora ubucuruzi bw’isambaza, bavuga ko biteje imbere bakaba batagitega amaboko abagabo.

Mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, hari abagore batandukanye bacuruza isambaza mbisi, izumye ndetse n’izikawushije ‘izikaranze’ mu mavuta. Aba bagore baba bacuruza ku mabase mu ndobo no mu bindi bikoresho.
Bamwe muri aba bagore bavuga ko mbere yo kujya muri ubu bucuruzi bari babayeho nabi ndetse bamwe ngo bakoraga ku ifaranga ar’uko abagabo bababo babahaye ayo guhahisha.

Nibagwire Beatrice ni umwe mu baganiriye na AGASARO. Yagize ati “Nigeneye umushahara navuga ko nkorera ibihumbi 80 ku kwezi. Mbere yo kuza gucuruza isambaza nari wa mugore w’umuhinzi, ukora ku ifaranga ar’uko ateze umugabo amaboko. Mu myaka 10 maze ncuruza isambaza byatumye mbasha gukora ku mafaranga mbese nanjye ubu ndi mu bagore bakorera amafaranga kandi byatumye urugo rwanjye rutera imbere.”

Arakomeza ati “Ubu dufite inka eshatu twaguze mu mafaranga yavuye mu isambaza, dufite amasambu, dufite n’inzu nziza igezweho nayo yavuye muri izi sambaza.”
Makamafubo Domina nawe acuruza isambaza. Yagize ati “Nateye imbere mbikesha isambaza kandi n’abana banjye harimo uwiga muri kaminuza yigenga nawe ninjye umwishyurira mu mafaranga nkura muri ubu bucuruzi. N’uko icyorezo cya corona cyaturogoye naho ubundi ubu nari kuba maze kugera kure heza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile, asaba aba bagore kwibumbira mu makoperative kugirango barusheho kwiteza imbere.
Yagize ati “Bibaye byiza abo bagore bose ndetse n’abandi bacuruza isambaza twabagira inama yo kwibumbira mu makoperative kugirango barusheho kwiteza imbere.”

Yaboneyeho no kubasaba kujya bapfunyika ibi bicuruzwa mu bikoresho byabugenewe bitagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe