Muri Amerika hateraniye inama igamije guha ijambo umugore

Yanditswe: 25-04-2015

Kuva tariki ya 22, Mata, 2015 hari kuba inama yitwa Women in the World Summit igamije guha ijambao umugore. Iyi nama iri kubera mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikaba ihuje abagore baturutse mu bihugu bigera kuri makumyabiri. Aba bagore bakaba bagiye bafite ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere umugore

Women in the World Summit ihuza abagore bafite ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho mu bice by’isi bitandukanye. Aha bikorwa hagamijwe gutanga ubuhamya ku byagezweho bityo kugira ngo babashe gutanga ubuhamya maze bubashe gukwirakwira isi yose.

Ubu buhamya bukaba bugira uruhare mu guhindura imibereho y’abagore ku isi yose. Usanga henshi ku isi umugore agikandamizwa ntahabwe agaciro. Aba bagore barahagurutse ngo bavuga ibyo bagezeho maze bakabasha kwigobotora ibyari bibaziritse.

Nanone, iyi nama iba iteraniyemo abagore bafite ibikorwa ndetse n’inshingano batandukanye bakoramo. Aha harimo abayobozi b’ibigo bikomeye, abakorera imyiryango itabara imbabare, abavugizi b’amahoro, abakuriye imiryango y’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Biteganijwe ko iyi nama isoza kuri uyu wa gatanu, iyo nama ikaba yari yahuriyemo abagore bakomeye baturuka mu bihugu bitandukanye bakaba basangiraga ubuhamya bw’uko babashije kugera ku rwego bagezeho.

Mu bagore bitabiriye iyo nama twavuga nka Hillary Clinton aho yasangije abandi uko yinjiye muri politiki nuko yiteguye guhatanira umwanya wo kuba prezida wa Amerika muri 2016.

Muri iyo nama kandi habonetsemo abagore babiri baturuka muri Israeli no muri Palestine bavuga uko batangije ubumwe n’ubwiyunge bw’ibyo bihugu.
Muri iyi nama kandi umugore wo muri Nigeriya watangije ubukangurambaga bwiswe “ bring back our girls” nyuma yaho Boko haram ishimutiye abana b’abakobwa, yatanze ubuhamya ndetse ahamagarira isi yose guhagurukira kurwanya Boko haram.

Hari n’abandi bagore benshi batandukanye bagiye bavugira muri iyi nama, gusa bose bari bafite intego yo guteza imbere umugore no guhindura ubuzima bwe, akagira uburenganzira ku rwego rumwe n’umugabo

Tubabwire ko iyi nama irimo gahunda zitandukanye zizafasha mu guteza imbere uburinganire ndetse n’iterambere ry’umugore muri rusange bikazakorwa cyane bishingiye ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu bagore bitabiriye iyi nama.

nytlive.nytimes.com
SHYAKA Cedric