Michelle Obama yasohoye indirimbo ishishikariza abana kugana ishuri

Yanditswe: 16-12-2015

Umufasha wa Prezida wa Lata zunze ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo iri mu njyana ya rap ishishikariza abana kujya ku ishuri. Iyo ndirimbo yafatanije n’umunyarwenya Jay Pharaoh yayise “Go to College” bishatse kuvuga ngo “ jya ku ishuri”

Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gukorerwa n’amashusho ikaba yarakorewe muri White House amagambo ayigize akaba ashishikariza abana kwiga cyane. Iyi ndirimbo Michelle Obama akaba yarayikoze mu rwego rwa gahunda asanzwe afite yo kukangurira abana kwiga yitwa : “ Better make room and rich higher”

Michelle Obama ari mu bagore b’abaprezida bahinduye imyumvire yuko abantu bafataga abagore b’abaprezida kuko bumvaga ko hari ibintu bo badakwiye gukora kandi abandi bantu babyemerewe. Bimwe muri ibyo bintu we yumva ko ntacyo bimutwaye harimo nko kubyina mu ruhame akaba yongereyeho no gukora indirimbo byongeye iri mu njyana ya rap.

Iyi ndirimbo ya Michelle Obama irimo amagambo avuga ko uburezi ariyo nkingi y’ibanze y’ubuzima, akaba akangurira abakiri bato kubanza kwiga kugirango bazagere ku cyo bashaka kuzageraho.

Michelle Obama akunze kugaragara akora ubukangurambaga mu buryo budasanzwe, hari nkaho yagaragaye abyina mu bukangurambaga bwakanguriraga abantu kugabanya ibiro no kugira ubuzima bakoze imyitozo ngororamubiri, ubwo bukangurambaga akaba yarabwise ‘ Let’s Move”

Iyi ndirimbo imaze iminsi igera kuri itandatu isogotse iri mu byamwongereye igikundiro ku rubyiruko ndetse n’abakuze bakaba bararushijeho kumwibonamo.

Source : telegraph
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe