“Yantumye kumushakira umukozi akeka ko ntagakora, ariko ubu karantunze” Uwituze warangije Kaminuza

Yanditswe: 31-01-2022

Uwituze Joselyne ukora mu iduka mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umuntu bari baziranye yamusabye kumushakira umukozi uciriritse wajya umukorera muri iri duka, kuko yibazaga ko we atagakora kaciriritse kandi yari ashoje amashuri ya Kaminuza.
Uwituze ukora mu iriro rizwi ku izina rya Coffee shop, bacuruza utuntu dutandukanye two kunywa no kurya ariko tudafata umwanya munini mu kudutegura, avuga ko iri duka kugira ngo nyiraryo amwemerere ko amuha akazi byabanje kumusaba imbaraga nyinshi kugira ngo amwumvishe ko ako kazi nta wundi mukozi agaha, ko nawe agashaka ko aho kugira ngo yicare murugo asaba buri kintu kandi amaze kwiga kaminuza, nibura yakora akazi katuma nibura yibonera iby’ibanze.
Mu magambo ye yagize ati” "Iyo umuntu yiga asaba ibintu byose, ariko narabye uko nakomeza kujya nsaba buri kintu kimwe cyose kandi noneho byitwa ko ndanginje kwiga. Nibwo nahisemo kujya gukora ako kazi gahemba make, kugeza igihe nzabona ibimpa amafaranga yisumbuyeho.”
Uwituze w’imyaka 25 y’amavuko, warangije kaminuza mu ishami ry’icungamutungo, avuga ko kubera ko abakobwa benshi barangije Kaminuza baba bafite ukuntu binena akazi runaka bakumva batagakora uwo muntu nawe ubu akorera yari yanze no kumutekerezaho yumva bitanashoboka ko yakwemera kugakora, ahubwo ahitamo kumusaba ko yamushakira undi mwana muto utararangije kaminuza ngo akamuhe.
Yakomeje agira ati” Umuntu twamenyaniye ku ishuri yampamagaye, ansaba nk’inshuti ngo mushakire umukozi, hanyuma kuko nanjye nta kazi narinfite, musaba ko aho kugira ngo mushakire umukozi nanjye nagakora. Arabyanga kubera yaraziko ndanginje Kaminuza atinya ko twazapfa amafaranga, naje kumwemeza ko ntakibazo tuzagirana ariko ampe akazi aho kugira ngo agahe undi, ni uko aza kubyemera arakampa.”
Uwituze avuga ko amafaranga ahembwa atavuga ko ari make cyane, cyangwa ko ari menshi, gusa avuga ko amukemurira ibikenerwa ku mwana w’umukoba ndetse akagira na duke yakwunganira mu muryango.
Yagize ati” Amafaranga mpembwa sinavuga ko ari make , kuko mbasha kwitaho nk’umukobwa, kwisukisha kwigurira umwenda, amavuta yo kwisiga.....Mu by’ukuri Amafaranga mpembwa ntabwo ahagije ariko ntaho ahuriye no kwicara gusa.”

Ubu nfite inzozi zo kwikore ibyanjye…
Uwituze avuga ko yaje gukora hano gusa ari akazi, ariko ubu ibi akora yamaze no kubikunda ndetse no kubimenya, nyuma y’uko yitegura gutangira aka kazi babanje kumwigisha uko bikorwa n’ibipimo bakoresha, ubu akaba amaze kubimenya neza. Kuburyo nabona igishoro gito azagura iye mashini bakoresha agatangira nawe kwikorera akazagenda yaguka buhoro buhoro.
Agira ati” Naje ari akazi gusa barabinyigisha kugira ngo ntangire akazi, ariko byaje kurangira nanjye mbikunze cyane. Ubu narize neza, kuburyo nimbona igishoro nanjye nzitangirira ibyanjye nikorere...Niyo naba nfite ibikoresho bitangana n’ibingibi, akamashini kamwe katuma utangira ukazagenda waguka buhoro buhoro.”
Uwituze asoza agira inama abakobwa barangije kaminuza, bakaba bakicaye ntacyo bakora ngo bategereje akazi kazabahemba menshi.
Ati” Biragoye ko umukobwa aranginza Kaminuza, akumva ko atakorera amafaranga make, ariko nyamara nababwira ko ntaho bihuriye. Niyo waba uhembwa ibihumbi icumi yagira icyo akumarira, aho kubaho buri umwe wese akubonamo ko nta kintu wishoboreye, ubona burikintu ari uko uhawe n’umuntu runaka.”
Ibarura rya kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV4) rigaragaza ko urubyiruko rwarangije amashuri rwugarijwe n’ubushomeri kurusha abandi, aho 13.5% barangije Kaminuza ari abashomeri naho 9% barangije ayisumbuye bakaba ntacyo bakora.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe