Cameroon : Ababyeyi babujijwe guha abana impano z’ibikinisho by’imbunda kuri Noheri

Yanditswe: 24-12-2015

Guverinoma ya Cameroon yihanangirije ababyeyi kutazaha abana babo ibikinisho by’imbunda nk’impano ya Noheri. Ibi guverinoma ya Cameroon ikaba yabitangaje mu gihe hamenyerewe ko abana bakunzwe guhabwa impano zitandukanye kuri Noheri hakaba nabahitagamo ko bashaka kuzagurirwa ibikinisho by’imbunda.

Abayobozi bo muri Cameroon bahisemo kubuza ababyeyi kutazaha abana babo impano z’imbunda z’ibikinisho kuko ngo basanze ibyo bikinisho bikuza umuco w’ubugizi bwa nabi mu bana.

Nyamara nubwo aba bayobozi bavuga ibi ahanini ibikinsho bigurishwa muri Cameroon biba bikomoka mu gihugu cya Nijeriya cyashegeshwe n’ibitero by’intagorwa za Boko Haram.

Mani Dieudonne umuyobozi ukora muri ministeri yo gutura n’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko bahisemo kubuza ababyeyi guha aban babo izo mpano kuko mu gihugu hasigaye harakwiriye ubugizi bwa nabi bukoresheje imbunda ugasanga abantu basigaye babifata nk’ibyoroshye, abandi bagakoresha ibikinisho by’imbunda mu kwiba.

Yagize ati : “ Abajura bitwaje intwaro hari ubwo baba bafite ibikinisho by’imbunda bakabikoresha mu kwiba abantu ibyabo. Iyo umuntu yatewe ntaba anafite umutima wo gutekereza ko intwaro bafite zishobora kuba ari igikinisho”

Yarongeye ati : “ Abajura bateye umuryango wo muri Douala polisi ibafashe baza gusanga imbunda bari bafite ari ibikinisho by’abana. Kuri ubu dufite abagizi ba nabi bagura izi mbunda z’ibikinisho muri ibi bihe bya Noheri bakazazikoresha mu guhungabanya umutekano w’imiryango”

Source : DW.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe