Kampala : Leta yahagurikiye ababyina mu ruhame bambaye ubusa

Yanditswe: 09-01-2016

Ministri ushinzwe imirimo y’imbere mu gihugu muri Uganda, Rose Akol, yategetse abapolisi kujya bafata ababyina bambaye ubusa mu tubari, mu tubyiniro no mu bimansuro.

Ibi ministiri Akol yabitegekeye mu nama yari iyobowe n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Rebecca Kadaga, Akol akaba yarategetse ko polisi yajya ifata ababyina bamabaye ubusa mu ruhame ikabafunga.

Kubyina bamabye ubusa bisa ni ibyari bimaze kuba umuco cyane cyane mu bimansuro byo muri Kampala no mu mijyi yindi ikomeye muri Uganda.

Ministri Akol yagize ati : “ Hari utubari tumwe na tumwe muri Kampala mu duce twa Ntinda tuba dufite abagore n’abakobwa babyina bambaye ubusa. Polisi igomba guhagarika ibi bintu. Niba hari ubufasha mwumva ministeri yabaha yabubaha ariko uriya muco ugacika”

Kubyina bambaye ubusa muri Kampala ni uuco mubi ukunze kugarukwaho n’abayobozi batandukanye basaba ko wacika aho nko muri 2003 uwitwa Emmanuel Cardinal Wamala yigeze kuvuga ko abagande babyina bambaye ubusa bameze nk’abasazi ngo iyo umuntu atangiye kubaho nta soni agira aba yabaye umurwayi wo mu mutwe.

Emmannuel yagize ati : “ Tugomba kurwanya umuco wo kutagira isono. Mfite ubwoba ko n’abantu bemera ko biriya bikorwa barena nabi bamaze kuba abarwayi bo mu mutwe. Sibo bonyine kandi babaye abarwayi bo mu mutwe kuko n’abafana babo, ababareba nabo bamaze kurwara kandi bakeneye ubufasha”

Source : Newvision
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe