Urukingo rwa COVID-19 ruha ubudahangarwa ku mubiri w’umubyeyi wonsa

Yanditswe: 19-11-2021

Mu gihe bamwe mu babyeyi usanga bafite impungenge ku buzima bw’abana babo n’ubw’abana bonsa mu gihe baba bikingije Covid-19, bamwe mu bikingije uru rukingo ndetse n’inzego z’ubuzima mu Rwanda barabamara impungenge bavuga ko ahubwo urukingo rwongerera ubudahangarwa uwonsa.
Umwe mu bagore utarashatse ko ibimuranga bitangazwa yagize ati “nge abantu banteye ubwoba ko amashereka ashobora kwandura n’umwana akandura,ubuzima bwacu bukaba bwamererwa nabi. Hari n’abavuga ko umuntu ashobora kuba ingumba ntiyongere kubyara cyangwa akaba yapfa nyuma y’imyaka runaka yikingije, bivugwa kwinshi.”
Undi mubyeyi nawe yavuze ko hariho byinshi abantu bavuga bica intege ku babyeyi bashaka gufata urukingo gufata urukingo birimo ko umubyeyi ashobora kubura amashereka cyangwa umwana akarwaragurika akiri muto.
Icyakora nubwo bimeze bitya bamwe mu bagore bonsa bikingije bavuga ko kuva bakingirwa kugeza ubu nta ngaruka barahura nazo uretse umwe wadutangarije ko yagize isereri ariko ikaza gushira.
Abikingije bakaba bavuga ko amagambo yabacaga intege bayumvaga ariko bitewe n’ingaruka za Covid-19 yaba mu buzima,mu bukungu n’ahandi babyiirengagije bakikingiza kandi bakaba nta kibazo bafite.
Uwizeye Christine w’imyaka 37 utuye mu murenge wa Nyamabuye avuga ko Covid-19 ari mbi,atifuza ko yamugeraho cyangwa ngo igere ku mwana we,ari nayo mpamvu yikingije.
Yagize ati “tekereza igihe twamaze muri Guma mu rugo. Tekereza ukuntu ibikorwa bimwe na bimwe byafunze igihe kinini ubukene bugatera, tekereza uko Covid yica ikanandura vuba. Sinshaka ko ibyo byangeraho. Narikingije kandi nta kibazo.”
Yongeraho ko we n’uruhinja rwe rw’amezi asaga abiri nta kibazi bafite kandi amaze igihe kirenga ukwezi yikingije. Ati “kwikingiza bizanatuma nkora ubucuruzi nsanzwe nkora ntekanye ntawe uzantangira ngiye mu isoko cyangwa ahandi nitwaje ikarita nikingirijeho.”
Mujawamariya Solange w’imyaka 30 avuga ko yikingije ku bushake kandi nawe yagiye ahura n’amagambo amuca intege. Kuva yakwikingiza kuwa 11 Ukwakira 2021 akaba nta kibazo aragira. Akaba avuga ko abavuga ibyo guca intege ku rukingo babaza abikingije,ubuhamya bwabo bukabatera kwikingiza vuba.
Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku buzima mu Rwanda,avuga ko urukingo rwa Covid-19 nta ngaruka rutera umubyeyi wonsa ndetse n’umwana.
Ati “nta ngaruka urukingo rugira ku mwana uko yaba angana kose. Ahubwo urukingo rwongerera umubyeyi ubudahangarwa. Ababyeyi bonsa nibo bakwiye gufata iya mbere mu kwikingiza.”
Yongeraho ko abaturage bakwiye kumva kumva iby’inzego z’ubuzima zibabwira aho kugendera ku babaha amakuru atari yo bityo abatarikingiza bakabikora hagamijwe guhashya icyorezo cya Covid-19.
Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe