Mu gutora Miss Universe 2015 ikamba ryambitswe utari we

Yanditswe: 21-12-2015

Mu birori byo gutora Miss Universe 2015 byabaye kuri iki cyumweru ikamba ry’uwatsinze ryabanje kwambikwa utari watsinze bitewe nuko uwari uyoboye ibirori yibeshye agahamagara uzina ry’igisonga cya Miss aho guhamagara Miss. Ibyo byatumye ikamba ribanza kwambikwa utari we nyuma uwari uyoboye ibirori aza gutangaza ko yibeshye, ikamba ryambikwa nyiraryo.

Miss Colombia niwe wari wabanje guhamagarwa bwa mbere mu gihe ikamba ryagombaga guhabwa Pia Alonzo ukomoka muri Philippines.

Ibyo byatumye Miss Colombia Ariadna Gutierrez agwa mu kantu kuko yari amaze kwitegura ko ariwe ugiye kwambikwa ikamba ndetse yari yagaragaje ibyishimo bidasanzwe asubuhuza bari bitabiriye gutora Miss Universe wa 2015.

Ubwo Miss Colombia yari amaze kwambikwa ikamba, Harvey wari uyoboye ibi birori yagarutse imbere y’imbaga y’abantu bari bateraniye aho avuga ko yibeshye mu guhamagara ko Miss Colombia atariwe nyiri ikamba ko ikamba ryegukanywe na Miss
Philippines.

Abantu babanje kugirango Harvey ari gusetsa abantu ngo ibirori biryohe ariko batangazwa no kubona akomeje maze ikamba rya Miss Universe ryamburwa Miss Colombia baryambika Miss Philippines.

Nyuma uyu mugabo wari uyoboye ibirori Steve Harvey yanditse ku rukuta rwe rwa twitter asaba imbabazi ba Miss bombi n’abari bakurikiye ibirori ku kuba yabanje kubeshya abantu bamwe bakaba bari batangiye kwishima ko batsinze abandi bakababara ko batsinzwe.

Source : CNN

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe