Umugore wa Lionel Messi agiye kwibaruka umwana wa kabiri

Yanditswe: 01-05-2015

Lionnel Messi n’umugore we Antonella baritegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri. Ibi yabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa Facebook. Uyu mugabo azwi nk’icyamamare ku isi hose mu mupira w’amaguru kuko yaciye uduhigo dutandukanye.

Yifashishije urubuga rwa Facebook, Lionnel Messi yashyizeho ifoto y’umuhungu we w’imfura witwa Thiago arimo asoma ku nda ya nyina. Arangije munsi yanditseho amagambo akurikira : “tugutegereje n’amashyushyu menshi. Turagukunda Thiago, maman ndetse na Papa.”

Ubusanzwe uyu muryango wari ufite umwana umwe w’umuhungu ariwe Thiago. Kuri ubu, Thiago afite imyaka ikabakaba itatu dore ko yavutse mu mwaka wa 2012 mu mujyi wa Barcelona muri Espagne.

Tubabwire ko ibihuha by’iyi nkuru byari bimaze iminsi bikwirakwizwa hirya no hino mu itangazamakuru. Rero, Lionnel Messi akaba yaratangaje inkuru y’impamo bidasubirwaho

Metronews.fr
SHYAKA Cedric