Muri Amerika hari umugore witeguye guhangana na Hillary mu matora ya 2016

Yanditswe: 19-04-2015

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umugore witwa Fiorina yiteguye guhangana na Hillary Clinton wamaze gutangaza ko azatanga kandidatire ye mu matora yo muri 2016. Fiorina usa nkaho utari asanzwe azwi cyane mu ruhando rwa politiki avuga ko azakoresha gusenya umugambo wa Hillary wo gukoresha iturufu y’uburinganire.

Carly Fiorina usanzwe uzi mu bikorwa by’ubucuruzi akaba yaramaze imyaka igera kuri itandatu ari mu bagore bakomeye b’abanyamabanga nshingabikorwa b’ibigo bikomeye muri Amerika igihe yari umuyobozi wa HP ( sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga), avuga ko yiteguye kuburizamo kwiyamamaza kwa Hillary igihe cyose ishyaka ry’abarepublike bazamugirira icyizere bamutanga nk’umukandida.

Mu kiganiro yahaye ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza, Fiorina yavuzeko ibyo Hillary yashingiyeho by’uburinganire no kuba ari we mugore wa mbere waba ugiye kuyobora Amerika, ko ibyo atari byo yashingiraho kuko asanga ngo ari nabyo byatumye atsindwa mu matora yo muri 2008.

Fiorina yatangaje ko nta kintu gitangaje Hillary yaba yarakoze ku buryo yamutera ubwoba kuko ngo ntacyo yagezeho ubwo yari umunyamabanga wa leta.

Nubwo Fiorina atazwi cyane muri polikiki yigeze kwihamamariza ku mwanya wa senateri muri Cariforoniya mu mwaka wa 2010 ariko akaza gutsindwa, Ndetse akaba yari umujyanama wa McCain mu kwiyamamariza ku mwanya wo kuba prezida mu matora ya 2008.

Abashyigikiye Fiorina bavuga ko nubwo atatsinda amatora, ko byaba ari inzira nziza yo kuzatsinda andi matora azakurikiraho.

Carly Fiorina ngo ntatewe ubwoba no kuba uwo bazahangana yari asanzwe azwi kuko yizeye ko azakoresha uburyo bwe bwihariye budashingiye cyane ku kwihingikiriza ku kuba ari umugore.

Yahoo.com
Gracieuse Uwadata