Gusa na Kim Kardashian byamugize icyamamare

Yanditswe: 24-12-2015

Kamilla Osman, umukobwa usa na Kim Kardashian yamaze kuba icyamamare kubera ukuntu amafoto ye abantu bayitiranya n’aya Kim Kardashian ndetse abenshi bakibaza niba Kardashian ari impanga y’uyu mukobwa w’umunyakanada abandi bakavuga ko ashobora kuba yaribagishiej kugirango ase na Kardashian neza.

Kamilla Osman usa na Kim Kardashian neza
Uyu mukobwa usa neza na Kardashian ndetse nawe akagerageza kwigana uburyo yisiga n’uburyo yambara, amaze kugira abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwitiranya na Kardashian abandi bakavuga ko ari impanga ye.

Kamilla yatangiye kujya yigana Kardashian uko yisiga nuko yambara

Kamilla amaze amezi atatu gusa agiye kuri Instagram ariko afite abakumurikira begera ku bihumbi 70 kuko abenshi bamwitirinya na Kardashian harimo n’abamukurikira batamuzi.

Kamilla na Kim ntiwabasha kubatandukanya
Uyu mukobwa amaze kumenya ko asa na Kim nawe yabibyaje umusaruro akoresheje kujya yigana uburyo yifotora amafoto akayashyira kuri Instagram

Source : yahoo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe