Musanze : Ubucuruzi bw’imbuto butuma aha akazi abagore 20 buri munsi

Yanditswe: 30-01-2022

Mugwaneza Marguerite wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, ukora umurimo wo gucuruza imbuto na bimwe mu bikoresho bikenerwa n’abageni, avuga ko bimutungiye umuryango ariko byatumye aha akazi abandi bagore batishoboye bamufasha gucuruza izo mbuto.

Ibi ngo yabikoze nyuma y’uko atangiye ubu bucuruzi akabona ko bumwinjiriza amafaranga abasha kumubeshaho, ariko ngo yibuka n’abandi bagore babayeho mu buzima bubagoye, ahitamo gukorana nabo.
Aganira na AGASARO yavuze ko kuva cyera yakundaga kwikorera, aza kugira igitekerezo cyo gushing iduka rikodesha imyenda y’abageni, gusa ngo kuko hajemo icyorezo cya Covid-19, byatumye bizinesi itagenda neza yongeramo n’ubucuruzi bw’imbuto.

Yagize ati " Nakuze nkunda kwikorera byaje gutuma nshinga iduka rikodesha imyenda y’abageni, bikanyinjiriza agatubutse rwose, Covid-19 yaje kubyivangamo ntibyakomeza neza, mbonye ko bishobora kunsubiza inyuma nongeramo ubucuruzi bw’imbuto mbona biragenda n’ubwo inyungu itangana n’iyo nabonaga mbere"
Uyu mubyeyi ngo yahaye akazi abandi bagore batari bake, aho baza akabaha imbuto bakazitembereza hirya no hino mu mujyi wa Musanze uzimaze akamuha izindi, nyuma bakabara ibyo bacuruje akabahemba, kandi ngo barabyishimira kuko bibatunze.

Yagize ati “Nkoresha abandi bagore bagera kuri 20 ku munsi bagatembereza imbuto mu bice bitandukanye by’uyu mujyi no mu nkengero zawo, uzimaze akaza nkamuha izindi, nyuma tukabara bitewe n’uko yakoze nkamuhemba. Ni ibintu bamenyereye birabatunze ndetse barabyishimira yemwe harimo n’abagiye bagwiza igishoro akaza nkamuranguza ku mbuto zanjye nawe akajya kwizunguriza. Ni akazi gatunze imiryango myinshi inaha.”

Mugwaneza akomeza avuga ko ibyo akora atabibonamo inyungu y’umurengera ariko bimutungiye umuryango, ndetse ngo yishima kurushaho iyo abonye hari ababasha kwibeshaho babikesha ko bakorana.

Ati " Kuba byonyine hari umubyeyi utaha akarya, akiyambika n’ibindi akenera by’ingenzi abikesha gukorana nanjye biranshimisha, nanjye simbona inyungu y’umurengera ariko mbasha kubona ibituma nita ku muryango wanjye, niba mbona ibihumbi bitanu cyangwa icumi ku munsi byagenze neza, urumva ko ntakibazo kinini gihari, ariko urugendo ruracyari kure kuko nifuza kugera kure hashoboka"

Mutesi Marie Claire

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe