Michelle Obama yasuye amashuri yo muri Leta ya Detroit

Yanditswe: 02-05-2015

Michelle Obama yasuye abanyeshuri yo muri Leta ya Detroit aho bari bahuriye mu gikorwa cyo guhitamo ibyo baziga. Aha yaganiriye n’abanyeshuri bagera ku 2000 baturutse mu mashuri 40.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho Michelle Obama yabakanguriye kumenya neza ibyo bagiye gukora. Yagize ati : « uyu munsi nibwo murahitamo aho mugomba kwerekeza mu bijyanye n’amasomo yanyu. Ni umunsi w’agaciro kuri mwe. Umeze nk’umunsi abakinnyi batangira bwa mbere gukina kuko baba babyishimiye. Namwe rero byagakwiye kumera gutyo. »

Nanone, yagarutse ku buzima bwe bw’ishuri. Mu magambo ye aragira ati : « kugera aho ngeze ubu si ukuberako nari nkize cyangwa nzwi ahubwo ni ukubera ko nakoze cyane. Rero, nimujya mu mashuri mwasabye, muzaba mwujuje ibisabwa byose. »

Ikindi ni uko yasabye aba banyeshuri ko mu gihe bakeneye ubufasha ntibazatinye kubivuga. Bagomba kugira gahunda ifatika bagashaka abajyanama ndetse bagashaka n’uburyo bwo kwimenyereza ibyo biga.

Yakomeje agira ati : « ndabizi ko nimukurikiza ibi mbabwiye nta kabuza muzabona impamyabushobozi mukwiriye. Nimumara kuzibona zizabafasha kugera ku nzozi zanyu uko mubyifuza. »

Tubabwire ko muri iki gikorwa madamu Michelle Obama yari kumwe n’umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Ciara. Aba bategarugori bombi bakaba bafatanyije mu gushyigikira uru rubyiruko rw’abanyeshuri.

Detroitnews.com
SHYAKA Cedric