U Rwanda rwakiriye inama nyafrika ku guha agaciro abagore muri politiki

Yanditswe: 06-12-2015

U Rwanda rugiye kwakira inama y’iminsi ‘ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, bizahurira I Kigali ku wa Mbere ku ya 7 Ukuboza 2015 no kuri 8 Ukuboza, 2015 mu nama ya Kane yo mu rwego rwo hejuru kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza.

Abazitabira iyo nama bazasesengura banashakire umuti igituma abagore badashishikarira imyanya y’ubuyobozi mu mashyaka ya politiki muri Afurika, bibande ku bibazo bishingiye ku muco, ubusumbane bushingiye ku gitsina n’ubukungu bitsikamira abagore ntibisange mu mashyaka ya politiki.

Iyi nama yateguwe na guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB ku bufatanye n’umuryango wa Afrika yunze Ubumwe, ikaba izahuriza hamwe abayobozi bagera kuri 200 biganjemo abagore bafite imyanya ikomeye mu mashaka ya politiki, muri za guverinoma, inzobere muri politike, sosiyete sivile, amahuriro y’urubyiruko,..

Iyo nama yo ku rwego rwo hejuru izaba ifite intego igira iti : “ Abagore bago,mba kugira uruhare rungana mu buyobozi bw’imitwe ya politike n’amashyaka muri Afrika”
Twabibutsa ko muri gahunda y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe ya 2063 bafite intego ko uruhare rw’abagore muri politike ruzaba rumaze kungana n’urw’abagabo.

U Rwanda rwiteguye kuzigisha ibindi bihugu uko rwageze ku kuba mu nteko abagore bagera kuri 64% n’izindi ntamwe zatewe mu guteza imber eumugore mu zindi nzego.

Source : rgb.rw
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe