Yashoye ibihumbi bitatu none ageze kuri miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda-Ubuhamya

Yanditswe: 31-01-2022

Bayizere Solange utuye mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Shyira, ukora umurimo w’ubukorikori n’imideri avuga ko yatangije igishoro cy’amafaranga ibihumbi bitatu gusa, ubu akaba ageze ku mutungo wa miliyoni icyenda.

Uyu mugore afite kampani yitwa "Ishema ry’umuco ltd" ikora ubukorikori burimo imitako itandukanye, ibikoresho bikoze mu masaro nk’amasakoshi, inigi, ibiseke, harimo n’imideri ya shanete n’amaherena bikoze mu bitenge, ibikapu bikoze mu bitenge, kudoda imyenda y’ubwoko ubwaribwo bwose bitewe n’ibyifuzo by’abakiriya.

Mu buhamya bw’uyu mubyeyi avuga ko ajya gutangira bizinesi ye yatangije igishoro cy’amafaranga ibihumbi bitatu gusa, aho ngo yaguze ipaki y’amasaro n’udukapu tubiri duto batwara mu ntoki ( Sac a Main) bitewe n’uko twari dukoze nk’utw’umuntu wiga umwuga atugurisha ibihumbi bine azamukira aho.

Yagize ati " Ntabwo natangije igishoro kinini, icyari ingenzi ni ubushake narimfite kuko naranguye ipaki imwe y’amasaro, ngura n’udukapu tubiri duto tumwe batwara mu ntoki ntubohesha amasaro, urumva nabikoze nk’uwiga ntugurisha ibihumbi bine bintera imbaraga n’ubwo ntungutsemo menshi nzamukira aho"

Ni kampani yatangije mu 2018, nyuma y’uko arangije amashuri yisumbuye akabura akazi, agahitamo guhabwa amahugurwa muby’imideri n’ubukorikori kugira ngo agerageze kwikorera ku giti cye.

Ati " Natangiye mu 2018 ubwo narindangije kwiga ariko nkabona ko nta cyerekezo cyo kubona akazi, nahawe amahugurwa y’ukwezi kumwe kuri ibi nkora,ndataha ntangira kubigerageza ntangira nkora iby’amasaro gusa ibindi byaziyeho nyuma, hari bamwe banshaga intege abandi bakambwira ko bizagenda neza nanjye niyubakamo icyizere ndakora cyane ko narimbikunze"

Bayizere akomeza avuga ko yatangiye nta mashini nimwe afite ariko ubu akaba yaramaze kugura izigera ku munani yifashisha mu kazi ke, afite abakozi b’abagore bane yahaye akazi ahemba neza buri kwezi, ndetse akaba yibarira umushahara ungana n’ibihumbi 200 buri kwezi byongeyeho ko n’igishoro afite cyavuye ku bihumbi bitatu kikaba kigeze kuri miliyoni icyenda.

Yagize ati "Natangiye nta gikoresho nakimwe mfite, ubu maze kugura imashini zigera ku munani nifashisha mu kazi, hari abagore bagera kuri bane nahaye akazi mbahemba buri kwezi, ikindi ubu n’igishoro cyaragutse aho navuye kuri bya bihumbi bitatu natangije ubu nkaba ngeze ku gishoro cya miliyoni icyenda, iyo nibariye umushahara nihemba ibihumbi 200 nakemuye n’ibindi bibazo byose, urumva ko bitameze nabi"

Bayizere ngo mubyo yishimira bizinesi ye imaze kumugezaho ngo harimo kuba yaratangiye ari ingaragu akaba amaze kugira umuryango, ubu ngo yamaze no gushinga iduka ricuruza rikanakodesha imyenda y’abageni ndetse ngo ntakintu yakwifuza mu rugo ngo ategereze gusaba umugabo ahubwo arabyikorera.

Yagize ati " Kimwe mubyo nishimira kampani yanjye yangejejeho ni uko nayitangiye ndi inkumi ubu nkaba narashatse mfite n’umwana, nakuyemo iduka ricuruza imyenda y’abageni, ubu mu rugo tubasha kubona ibikenerwa byose ndetse ntacyo nkenera ngo ntegereze gusaba umugabo ahubwo ndabikora kandi hari n’indi mishinga nteganya gutangira vuba aha"

Uyu mubyeyi ukiri muto asaba abari n’abategarugori yaba abagize amahirwe yo kwiga n’abandi batagize ayo mahirwe, gushira ubwoba bagakora ibyo bumva bijyanye n’impano bifitemo batarindiriye gutangiza igishoro kinini kuko ngo igishoro kinini kiba mu mutwe byongeyeho gukunda umurimo bakora.

Kampani Ishema ry’umuco ltd ya Bayizere Solange ikora ubukorikori n’imideri imaze hafi imyaka ine itangiye, ikaba ifite abakozi bane b’abagore bahoraho n’abandi bakora nka ba nyakabyizi bitewe n’ibiraka yabonye, ikaba yaratangije igishoro cy’amafaranga ibihumbi bitatu gusa ubu ikaba igeze ku mutungo wa miliyoni icyenda.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe