Gatsibo : Kwibumbira mu matsinda byatumye abagore batishoboye biteza imbere

Yanditswe: 22-01-2022

Gatsibo : Kwibumbira mu matsinda byatumye abagore batishoboye biteza imbere
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki bavuga ko kwibumbira mu matsinda byatumye biteza imbere bigeza kuri byinshi birimo ubworozi no gutura heza.

Abagore bari biganjemo abatishoboye bo mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Gitoki bavuga ko biteje imbere babikesha kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya.

Bijya gutangira, aba bagore ngo bahawe akazi muri VUP, abandi bahabwa akazi mu Bigo Mbonezamikurire y’abana bato, amafaranga bakorera bakayakuramo ayo bashyira mu matsinda bahuriramo n’abandi bo mu byiciro bitandukanye.

Uwambayinema Rose yavuze ati “Ubusanzwe njye nari ndi mu kiciro cya mbere y’ubudehe muri bamwe bafashwa na Leta. Noneho rero mu mwaka wa 2018 bampa akazi muri VUP nahembwaga amafaranga 1200 ku munsi. Ayo mafaranga niyo nahereyeho njya mu itsinda dutanga ibihumbi bine ku kwezi, nafashe bwa mbere nguramo inkiko ebyiri, nongeye gufata nguramo ihene ndakomeza uko mfashe mu itsinda nkagura itungo kugeza ubwo nageze kun ka. Ubu nsigaye ndi umuhinzi mworozi, iwanjye nta nzara iharangwa ndifuza ko nanava muri VUP kuko hari aho maze kwigeza mu iterambere.”

Yakomeje ati “Kujya mu itsinda kandi byatumye mbasha gufunguza konti muri Sacco ndizigamira mu gihe mbere nari mfite konti mpemberwaho muri VUP gusa, ariko ntashobora kwizigamira kuko udufaranga twose twageragaho nkatubikuza. Ubu rero mbasha no kwizigamira.”

Musaniwabo Marry nawe ati “Namaze imyaka ibiri nkora muri VUP bimfasha kujya mu itsinda ritanga amafaranga 1000 buri cyumweru. Iyo nafataga naguraga inkoko ebyiri. Ubu mu myaka ibiri maze kugira inkoko zirenga 30. Corona yeteye naranabonye akazi ko gukora isuku mu Kigo mbonezamikurire kubera ko nari mbonye akazi kizewe nahise noneho njya mu rindi tsindabatanga ibihumbi 10 buri kwezi, ibi mfashahishe kwigurira inka ubu irakamwa nkagurisha amata, naguze ikibanza, ndi hafi gutangira kubaka inzu yanjye igezweho, ibi ariko kugirango mbigereho ndateganya kuzasaba inguzanyo mpereye ku mafaranga nizigamiye muri Sacco.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yasabye abagore bakora muri VUP kurushaho kugira umuco wo kwizigamira.

Yagize ati “Kwibumbira mu matsinda, kwibumbira mu makoperative ni umuco mwiza mukomeze muwusigasire kuko niyo nzira igana ku iterambere. Ntacyo wageraho utishyize hamwe n’abandi nkaba mboneyeho kandi gusaba abagore n’abandi bakora muri VUP kurushaho kugira umuco wo kuzigama.”
Uretse abagore bo mu Murenge wa Gitoki, abandi bagore bo mu Mirenge ya Kiramuruzi, Murambi na Gasange bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, barishimira ko byabagiriye akamaro ku buryo imiryango yabo ibayeho neza.

Banki nkuru y’u Rwanda ‘BNR’ itangaza ko mu bigo by’imari biciriritse 40.2% by’amakonti ari ay’amatsinda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA) bwagaragaje ko umubare w’abagana ibigo by’imari abagore bakaba 39, 5% na ho amatsinda akaba 9,1% . Ni mu gihe kandi abagabo bamaze guhabwa inguzanyo bangana na 68,9% na ho abagore ni 26,8% , mu matsinda bageze kuri 4,3%.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe