Yakoresheje amayeri kugirango yite umwana we Arsenal

Yanditswe: 11-01-2016

Umugore ufite umugabo ukunda ikipe ya Arsenal yahisemo kumwita Arsenal ariko abonye ko umugore we ashobora kutazabyemera ahitamo kuricurika amwita Lanesra.

Nyina w’uyumwana witwa Clare Smith yamaze imyaka igera kuri ibiri atazi icyo izina ry’umwana wabo w’umukobwa risobanuye gusa we yumvaga ari izina ryiza rifite umwihariko wo kuba nta wundi muntu urifite kandi akumva rivugitse neza.

Hashize imyaka ibiri nibwo Clare yaje kuvumbura amayeri y’umugabo we yakoresheje mu kumwita izina rya Arsenal aricuritse ava inyuma rikaba Lanesra, nabwabimenya ari uko umugabo we abimubwiye

Uyu mugore utuye mu karere ka Blacktown mu ntara ya New South Wales mu gihugu cya Australia yabishyize ahagaragara mu ibaruwa yandikiye ikinyamakuru kimwe aho avuga ko we ubwe atigeze abihishura mbere yuko umugabo we abimubwira.

Yagize ati“Twafashe umunzuro wo kwita umukobwa wacu Lanesra kubera ryari izina ritaboneka ahantu hose. Kugeza ageze kumwaka ibiri niho umugabo wanjye yampishuriye ko ari izina rya Arsenal uryanditse uturuka inyuma.

Abantu benshi bakomeje gukwirakwiza iyi nkuru ku mbugankoranyambaga, abakunzi b’amakipe amwe n’amwe babikoramo imikino yo kwandika amakipe bakunda bayacuritse kugirango barebe ikipe yavamo izina ryiza nka Lanesra.

Source : BBC

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe