Gambia : Abagore bakora muri leta bategetswe kwambara ibitambaro mu mutwe

Yanditswe: 07-01-2016

Nyuma y’ukwezi k’umwe gusa prezida wa Gambia ashyizeho leta izajya ikorera kumahame ya Islam, kuri ubu noneho yashyizeho ko abagore bose bakora muri leta bazajya bajya ku kazi bambaye umwitandiro nk’abasilamukazi.

Kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru nibwo guverinoma ya Gambia yategetse abagore bakora muri leta kujya Bambara igitambaro mu mutwe ku kazi mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye ko igihugu cyabo cyemeye kugendera ku mahame ya Islam nkuko Prezida Yahya Jammeh aherutse kubyemeza mu kwezi gushize.

Iri tegeko ryanditse ryakwirakwijwe mu bigo bitandukanye bya Leta Reuters yabonye iyo nyandi ko ikaba itangaza ko ntampamvu igaragara Leta itanga mu gusaba abagore ko bajya bajya mu kazi bapfutse umusatsi.

Ibi byatangiye kubahirizwa kuva iryo tegeko ryatangwa, kuko ubu nta mugore wemerewe kugaragaza umusatsi we ari mu kazi.

Ubusanzwe abaturage ba Gambia hafi 95% basanzwe ari abasilamu, iki gihugu kikaba aricyo cya kabiri muri Afrika cyemeye kugendera kumahame ya Islamu nyuma y’igihugu cya Mauritania.

Ibindi bihugu bisanzwe bigendera kumahame ya Islamu harimo Iran,
Afghanistan na Pakistan.

Source : Citizentv

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe