Zimbabwe : Umuyobozi mukuru yajyanywe mu nkiko azira gutuka Grace Mugabe

Yanditswe: 15-12-2015

Umwe mu bagize guverinoma muri Zimbabwe yajyanywe mu nkiko azira kuba yaratutse umugore wa prezida wa Zimbabwe, Madamu Grace Mugabe.

Justice Wadyajena, umwe mu bagize guverinoma araregwa kuba yaratutse Grace Mugabe ubwo yahererekanyaga amagambo n’undi muntu ubarizwa mu ishyaka rya Zanu-PF ubwo bari bari mu nama y’umwaka ihuza abanyamurwanyo b’ishyaka.

Umushinjacyaha Listen Nare yabwiye urukiko ko Justice yakoresheje amagambo yo gusebanya ayabwira umwe mu bagize ishyaka wari ifite ifoto ya Grace Mugabe isaba abagize ishyaka kumushyigikira.

Justice ashinjwa kuba yarabwiye uwo muntu wundi wari uri mu nama y’ishyaka ngo : “ Uri uurwayi wo mu mutwe nk’uwo mama wanyu( akaba yaravugaga Grace Mugabe kuko abagize ishyaka bamenyereye kumwita umubyeyi wabo)”

Uru rubanza rw’uyu muyobozi ruteganijwe kuzasomwa tariki 5 Mutarama

Source : the guardian

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe