“Reka dukure mu magambo iterambere ry’umugore, bijye no mu bikorwa” : Min Mushikiwabo

Yanditswe: 07-12-2015

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyafurika yo ku rwego rwo hejuru ku burenganzira bwa muntu, demokarasi n’imiyoborere, ikaba iri kwibanda ku ruhare rw’umugore muri politiki, Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Madamu Louise Mushikiwabo ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye abari aho ko iterambere ry’umugore ryava mu magambo gusa ahubwo rigashyirwa no mu bikorwa.

Min. Mushikiwabo yagize ati : Reka dukure mu magambo iterambere ry’umugore ahubwo tubishyire no mu bikorwa. … Buri wese agomba kumva ko atamererwe neza igihe afashe imyanzuro ireba inyungu z’abaturage kandi iyo myanzuro ikaba nta ruhare rw’umugore rurimo. …Uburenganzira bwa muntu ntibusiga inyuma uburinganire bw’umugore n’umugabo. Ibi ni ishingiro ry’imiyoborere myiza”

Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madamu Oda Gasinzigwa ubwo yatangaga ikiganiro ku ngingo yo kwigira ku byahise, yavuze ko uburenganzira bw’umugore butagomba kugarukira gusa mu nzego zifata ibyemezo.

Yagize ati : “ Uburinganire tuvuga ntibugaragarira gusa mu nzego zifata ibyemezo ahubwo no mu kwihangira imirimo

Beneta Diop umukozi w’umuryango wa Afrika yunze ubumwe nawe wafatanije na Ministiri Gasinzigwa mu gutanga ibiganiro ku kwigira ku byahise, yashimye cyane U Rwanda n’umuhate abagore bagira mu guteza imbere Afrika.

Yagize ati : "Nishimira umuhate abagore bo mu Rwanda n’abo muri Afrika muri rusange bashyizeho ngo Afrika ibe igeze aho igeze ubu”.

Twabibutsa ko iyi nama iteraniye I kigali izamara iminsi ibiri kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 8 Ukuboza 2015 ikaba yahuje abayobozi batandukanye bo muri Afrika, abikorera, inzego z’urubyiruko n’abandi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe