Abagore bikingije COVID-19 batwite inda iri munsi y’amezi atatu barasaba RBC kubamara impungenge

Yanditswe: 14-12-2021

Hari abagore batwite bavuga ko bakingiwe batwite bakiri mu gihembwe cya mbere ni ukuvuga ko bakingiwe inda itararenza amezi atatu none bakaba batewe impungenge n’urukingo bafashe nyamara amabwiriza ya OMS Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima avuga ko ntaw’ukwiye kurufata inda irengeje amezi atatu.

Mukarulinda wo mu kagari ka Kagugu ubu afite inda y’amezi atanu avuga ko ubwo yakingirwaga COVID 19 mu kwezi kwa munani gutangira yari yarasamye nyamara atabizi n’urukingo rwa kabiri yarufashe ataramenya ko atwite,

Ati “ njyewe nakingiwe mukwezi kwa munani gutangira,nsubira gufata urundi rukingo rwa kabiri,izi nshuro zose ntabwo nari nakamenyeko ntwite,naje kujya kwa muganga mukwezi kwa cumi bambwira ko nasamye bivuzeko nakingiwe narasamye “

Mugenzi we Muhayimana we atuye mu kagari ko Gasanze nawe avuga ko yakingiwe mu kwezi Kwa cyenda, nyamara ngo nyuma y’ukwezi Kumwe yaje kujya kwa muganga abwirwa ko atwite inda y’amezi abiri.

Aba bose bavugako batewe impunge no kuba barikingije mbere inda zikiri ntoya kuko zitari zakarengeje amezi atatu, ateganywa n’ishami ry’Umuryango wabibumbye ryita kubuzima OMS .

Kuri Muhayimana we ngo afite impungenge z’ingaruka zagera ku mwana we ati “Njyewe urumva nakingiwe narasamye kandi inda yari itaragira amezi atatu mbanumva nzabyara umwana ufite ikibazo pee !muzambarize RBC niba ntangaruka bizangiraho .”

Aba bose bifuzako Ikigo cy’ubuzima RBC cyabamara impungenge niba kuba barikingije inda zitararenze amezi atatu niba ntangaruka zizagera kubana bazabyara .

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo gukingira muri RBC Dr Sibomana Hassan avugako nubwo OMS ijya inama ko abagore batwite bakingirwa ari abarengeje amezi atatu basamye ariko ngo ntan’ubundi burerekana ko abakingiwe batararenza ayomezi ari bibi,cyangwa byabagiraho ingaruka.

Ati “Abo babyeyi twabamara impungenge ntabushakashatsi burakorwa ngo bwerekane ko umugore wakingiwe atararenza igihembwe cya mbere asamye urukingo rwa COVID 19 rwamugiraho ingaruka yaba we cyangwa uwo atwite, nibatuze rwose ikizwi ni uko iyo umugore utwite akingiwe bigabanya ibyago byo kuba yazahazwa ba Covid 19 .”

Mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka nibwo Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’ubuzima RBC yatangaje abagore batwite n’abonsa bakwiye gutangira kwikingiza Covid-19 kuko ari kimwe mu kiciro cyibasirwa nayo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe