Morgan, umugore wa mbere w’umunyafrika wegukanye isiganwa rigera ku gasongero k’isi

Yanditswe: 17-04-2015

Umugore w’umunyanijeriya witwa Tuedon Morgan yabashije kwegukana isiganwa rigera ku gasongero k’isi( Pole Nord), ahantu hazwiho kuba hakonja cyane . Uyu mugore yabaye umugore wa mbere ukomoka muri Afrika mu kwegukana iri rushanwa, akaba afite imyaka 42.

Tuedon Morgan yabashije kwinjira mu rutonde rw’abantu besheje uduhigo ku isi. Uyu mugore yakoze ibi ubwo yabashaga gushinga ibendera ry’igihugu cye mu rubura ruri ku gasongero k’isi. Aganira na BBC yagize ati : “ kugera ku gasongero k’isi byarangoye cyane.

Hari hakonje bikabije cyane ku buryo byageraga no ku gipimo cya -41 º c ( igipimo cy’ubushyuhe kiri munsi ya 40). rero, ibi byatumaga umubiri wange utakaza ingufu nyinshi, mbese numvaga ari nka rukuruzi irimo intwara ingufu zose nari mfite.”

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 22 ndetse n’abakinnyi bakabakaba 44. Uyu mugore yaje kubasha kubahigika uko bangana bose maze aza kuba uwa mbere. Gusa, kuri we ngo icyamushimishije si icyo. Yishimiye kuba yarananutse agatakaza ibiro doreko yigeze kuba afite ibiro 121 ahagana muri 2008. Aha byaturutse ku mugambi yariyarafashe agira ati : “ngomba guhindura imibereho.”

Tubabwire ko Tuedon Morgan amaze kwitabira amasiganwa agera kuri 33. Nyuma y’iri rushanwa yagize ubutumwa atanga aho yagize ati : “ Ubutumwa nshaka gutanga ni ukwigirira icyizere.”

Slateafrique.fr
SHYAKA Cedric