Fifa yasohoye urutonde rw’abagore bazatorwamo umukinnyi w’umwaka ku isi

Yanditswe: 01-12-2015

Iyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi risohoye urutonde rw’abakinnyi bahatinira Ballon d’or, basohora n’urutonde rw’abakinnyi b’abagore batorwamo umukinnyi mwiza w’umwaka ku isi.

Dore abakinnyi b’abagore 3 bazatorwamo umukinnyi mwiza w’umwaka ku isi :

1. Carli Lloyd ( USA)
Carli uri mu bahatanira kuzatorwamo umugore witwaye neza muri uyu mwaka ku isi yose mu bakinnyi b’abagore mu mupira w’amaguru, akinira ikipe ya leta zunze ubumwe za Amerika, ikipe ye ikaba ari nayo iherutse kwegukana igikombe cy’isi cy’abagore. Mu gihugu imbere akinira club ya Huston Dash nayo yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Carli azwiho ubuhanga budasanzwe kuko no mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abagore yagaragaje kuri finale atsinda igitego cyiza cy’umutwe.
Uyu mugore aramutse atwaye iki gihembo yaba akurikiye undi munyamerikakazi witwa Abby Wambach waherukaga kugitwara muri 2012.

2. Aya Miyama ( Japan)
Mayama yakiniye igihugu cye inshuro zisaga 150 kuva muri 2003 inyinshi muri izo akaba yari kapitene w’ikipe y’igihugu. Mayama yakiniraga Japan ubwo yegukanaga igikombe cy’isi cy’abagore muri 2011 ndetse no muri uyu mwaka ubwo ikipe ye yabaga iya kabiri mu gikombe cy’isi nabwo yarayikiniye. Kuri ubu Miyama akinira club yo mu Buyapani yitwa Okayama Yunogo Belle. Uyu mukinnyi w’imyaka 30 aramutse atwaye iki gihembo yaba abaye umuyapanikazi wa kabiri ucyegukanye nyuma ya Homare Sawa wagitwaye muri 2011

Celia Sasic ( Germany )
Celia niwe uza ku mwanya wa gatatu mu bagore bahatanira kuzatwara igihembo cy’umugore witwaye neza mu mupira w’amaguru muri 2015.

Celia yakiniye ikipe y’igihugu cy’ubudage inshuro zirenze 100 akaba yaregukanye shampiyona yo ku mugabane w’iburayi muri 2013 ndetse no mu gikombe cy’isi cy’abagore cy’uyu mwaka akaba ariwe wegukannye igihembo cyo gitsinda ibitego byinshi. Gusa kuri ubu ku myaka ye 27 yamaze gusezerera gukina.

Twabibutsa ko ibihembo bya FIFA bibiri biheruka mu bagore byegukanywe n’abakinnyi b’abadage.

Mu bagore FIFA igomba guhemba kandi hazamo n’abatoza beza b’abagore bitwaye neza uyu mwaka, mu bahatanira icyo gihembo harimo Umwongerezakazi Mark Sampson, umunyamerikakazi Jill Ellis na Norio Sasak wo mu Buyapani.

Naho mu bagabo ku rutonde rw’abahatanira umupira wa zahabu rugaragaho abakinnyi babiri b’ikipe FC Barcelone aribo umunya Brezil Neymar n’umunya Argentine Lionel Messi, undi akaba ari umukinnyi wa Real Madrid Christiano Ronaldo uvuka muri Portugal, ari nawe ufite Ballon d’or iheruka.

Source : fifa.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe