Musanze : Gutubura ingemwe z’ibiti no gukora ubukorikori byamuteje imbere

Yanditswe: 30-01-2022

Uwamahoro Anges ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Ninda Akarere ka Musanze, avuga ko yinjiye mu mwuga wo gutubura ingenwe z’ibiti bitandukanye, akabifatanya n’ubukorikori, byamuteje imbere.
Uyu mubyeyi umaze hafi imyaka itanu akora uyu mwuga ngo yagize iki gitekerezo nyuma y’uko yabaga muri Koperative Coopavu Mararo ikorera mu Murenge wa Kinigi, aho yabonaga babona abakiriya rimwe na rimwe isoko rikababana rito bituma atangira kubikora ku giti cye nawe bakajya bamugurira.
Akomeza avuga ko ari ibintu bimutunze kandi aterwa ishema no kuba umwe muri ba rwiyemezamirimo b’abagore bakora ubutubuzi bw’ibiti birimo avoka, ibiti by’ishyamba, imigano n’ibindi abifatanyije n’ubukorikori.
Yagize ati " Nterwa ishema no kuba ndi umugore watinyutse kwinjira muri uyu mwuga untunze n’umuryango wanjye, aha mba mfite ingemwe z’ibiti bya avoka, ibiti by’ishyamba bitandukanye, imigano n’ibindi, mbifatanya n’ubugeni, mboha ibiseke, kubaza inkoni, gushushanya ingagi ku mipira no kuyandikaho kuburyo ushaka kimwe muri ibi arabibona rwose"
Uwamahoro avuga ko n’ubwo Covid-19 yamukomye mu nkokora iby’ubukorikori bigasa nk’aho bitakibona isoko rihagije, abikorana n’ubu butubuzi bw’ingemwe zibiti, yabihuriza hamwe akabonamo ibihumbi 150 ku kwezi yakuyemo ibindi akenera byose.
Yagize ati " Wenda ibijyanye n’ubukorikori isoko ryaragabanutse kubera Covid-19, ba mukerarugendo baragabanutse, ariko mbikora mbihuza n’ubu butubuzi bw’imbuto nabihuriza hamwe byose simbura ibihumbi birenga 200 ninjiza ku kwezi kandi nkabaho neza kuko ayo ni ay’inyungu"
N’ubwo ari umurimo akorera ku buso buto ateganya kwagura aho akorera, kuko kugeza ubu afite ubushobozi bwo gutubura ingemwe z’ibiti zigera ku 2000, afatanije n’abagenzi be aha akazi.
Yagize ati " Ndacyakorera ku buso buto ariko uko iminsi igenda yicuma nteganya kwagura aho nkorera, ubu aho nkorera nabasha kuhatuburira ingemwe z’ibiti zigera ku 2000, mbikora mfatanije n’abandi bagore bo kuri koperative mpa akazi, kandi nabo kuba dukorana birabatunze, nteganya kwagura aho nkorera kugira ngo mu gihe habonetse isoko rigari mbashe kurihaza cyane ko agace dutuyemo ari ak’amahoteli kandi ibi biti barabikenera cyane"
Uyu mubyeyi waherewe amahugurwa mu Gihugu cya Uganda mu bijyanye no kwandika no gushushanya ku mipira bashyiraho ingagi, abifatanyije no kuboha uduseke, kubaza inkoni, kubaza inyamaswa mu biti nk’ingagi n’izindi nyamaswa ziboneka muri pariki y’ibirunga ndetse nogukora imitako itandukanye, avuga ko n’ubwo amasoko yabyo yagabanutse kubera Covid-19, atazareka kubikora kuko nabyo bigira amafaranga, bityo ngo iki cyorezo nigishira amasoko azongera kuba menshi nk’uko byahoze.
Uwamahoro asaba ubuyobozi bubegereye kujya bababa hafi mu bijyanye no kubashakira amasoko, ngo kuko hari ubwo mu gace barimo haterwa ibiti biturutse mu zindi Ntara nyamara nabo ubwabo baba babifite ndetse bihagije, agasaba ko babegera bagakorana kuko bafite ubushobozi buhagije bwo kuba batubura ibiti byakenerwa ibyaribyo byose.
Bamwe mu bagore bakora ibikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo mu Karere ka Musanze bavuga ko Covid-19 yahungabanyije ubucuruzi bwabo, mu bavuga ibi harimo na Uwamahoro uvuga ko adafite amakuru ku Kigega cyashyizweho na Leta muri Kamena 2020 cyo kuzahura ubukungu no kugoboka ubucuruzi bwazahajwe na Covid-19
Umutesi Marie Rose

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe