Gisagara : Abagore 180 bigishijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe: 03-01-2016

Abagore basaga 180 bo mu murenge wa Gikonko, mu karere ka Gisaraga, baterwa inkunga mu mishinga itandukanye yo kwiteza imbere n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, ishami ryawo ry’u Rwanda (African Evangelic Enterprise- Rwanda) bigishijwe ubwoko by’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikibitera, ibihano bihabwa uwabikoze, ingaruka mbi zabyo, haba ku wabikoze ndetse n’uwabikorewe, n’uko babirwanya.

Ubwo bumenyi babuherewe mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Ushinzwe gahunda y’amatsinda yo kwiteza imbere muri AEE-Rwanda mu turere twa Huye na Gisagara, ari we Munyeshema Cyprien, yavuze ko ubuyobozi bw’uyu Muryango w’ivugabutumwa muri utu turere twombi ari bwo bwasabye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara guhugura abo bagore ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

IP Uwambaye yababwiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore, ndetse ko ryakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo.

Aha akaba yarabahaye urugero rw’umugore cyangwa umugabo uhohotera uwo bashakanye amukubita no kumukomeretsa, kumutuka, kumutota, kumuhoza ku nkeke, kumuvunisha, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Yakomeje ababwira ati :"Ibitsina byombi bifite uburenganzira bungana. Nta we ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe kubera igitsina cye. Ubuvukijwe akwiye guhita abimenyesha Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo arenganurwe."

IP Uwambaye yasobanuriye abo bagore ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga biri ku isonga mu bitera ababinyoye gukora ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nko gufata ku ngufu, no gusambanya abana, ndetse n’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa.

Yababwiye ko ingaruka mbi za bene iryo hohoterwa zigera ku muryango mugari Nyarwanda.

Ibyo yabibasobanuriye muri aya magambo : "Kumvikana guke hagati y’abashakanye guterwa ahanini na ryo, kandi gutera umutekano muke iwabo mu rugo, ndetse guhungabanya ituze ry’abaturanyi babo. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuryirinda no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora gutera ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

IP Uwambaye yasobanuriye abo bagore ko ubukene buri mu bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, maze abagira inama yo gukora cyane kandi bagahanga udushya kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Yababwiye nomero za terefone zitishyurwa zifashishwa mu gutanga amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo nomero akaba ari : 3029 (Isange One Stop Center) 116 (Gutanga amakuru ku ihohoterwa ryakorewe umwana) na 3512 (Gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe umwana.)

Yabibukije ko usibye ziriya nomero, banatanga amakuru ajyanye na bene ririya hohoterwa kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda ndetse no mu zindi nzego zirimo iz’ ubuyobozi bw’ ibanze n’ iz’ ubutabera.

Munyeshema yagize ati :"Tuzirikana ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari imbogamizi ikomeye ku iterambere rirambye. Ni muri urwo rwego byari ngombwa ko dusaba Polisi y’u Rwanda kuduhugurira aba bagore dufasha kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo, bityo, babashe kuryirinda no kurirwanya, ari na byo bizatuma inkunga tubaha ibateze imbere nk’uko byagenwe."

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nyigisho yahaye abo bagore, maze abasaba gukurikiza inama bagiriwe uko zakabaye.

Umwe muri abo bagore witwa Nyiraminani Yosefa yavuze ko ikiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere ari ingenzi kuko yakimenyeyemo icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo, ubwoko bw’ibyaha byaryo, uko yabirwanya, ndetse n’uko yafasha uwarikorewe.

Rwanda National Police

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe