Rubavu : Hari abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka basaba Leta kubaha amafaranga y’ingoboka

Yanditswe: 04-12-2021

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko batabonye amafaranga y’ingoboka Leta yageneye kuzahura ubucuruzi kubera icyorezo cya Covid-19 kandi nabo baragizweho ingaruka n’icyo cyorezo bagasaba ko nabo batekerezwa.
Kankuzi umugore ukora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto bwambukiranya imipaka avuga ko yatangiranye kwambukiranya umupaka kuva Ugushyingo 2020 kandi yahuye n’igihombo gikomeye mu bucuruzi bwe.
Avuga ko ubwo ubucuruzi bwari budohorewe, basabwe gukorera mu matsinda nawe akayajyamo kandi atigeze abona hari ababaha inkunga y’ingoboka kandi baragizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.
Agira ati :“Twarahombye bikomeye kuko na mbere yaho hashyizweho ibwiriza ryo kutambuka, tukoherereza ibicuruzwa abanyecongo ngo bacuruze baduhe amafaranga bakabinyereza, twageze aho tukajya twohereza bagenzi bacu ngo baducururize ariko bakareba inyungu zabo ibindi bicuruzwa bigahomba. Twarahombye bifatika nubwo benshi bazi ko twakoraga, nkeka ko twagombye gufasha mu kuzahura ubukungu.”
Uretse Kankuzi hari n’abandi bakora ubucuruzi buciriritse bwmabukiranya imipaka bavuga ko batigeze babona ingoboka kandi bari bayikeneye ndetse bamwe kubera kubura igishoro bakaba barahagaritse ubucuruzi.
Umugore umwe twise Byiza kubera umutekano we, niwe wemeye ko yabonye amafaranga ariko nabwo avuga ko atazi abayabahaye.
Agira ati ; “Njye n’itsinda nkoreramo mu murenge wa Rubavu amafaranga twarayabonye, ariko ntitwayita ingoboka kuko n’inguzanyo turayafata tukayishyura.”
Byiza avuga ko atazi neza ababahaye amafaranga, cyakora icyo yemera nuko bahawe miliyoni imwe n’ibihumbi 700 mu itsinda ry’abantu 30, akavuga ko buri wese ayo afashe yongera akayasubiza akabona gufata ayandi, ibintu yita ko ari inguzanyo.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega k’Ingoboka (ERF) yashoyemo arenga miriyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuzahura ubucuruzi bwanegekajwe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19). Abagenerwabikorwa ba ERF ni abafite : bizinesi zagizweho ingaruka n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi, abafite ibikorwa byambukiranya imipaka kubera imihahirane n’amahanga kimwe n’ingendo byahagaze.
Karangwa Denis

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe