Burera : Kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi byatumye ashinga uruganda rukora amavuta yo kurya

Yanditswe: 31-01-2022

Nyirankundwa Euphrosine ukomoka mu Karere ka Burera Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Gafumba, avuga ko kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi byamuhaye imbaraga zo gushinga uruganda " Rata Rwanda LTD" rukora amavuta yo kurya.

Akora amavuta akomoka ku nzuzi z’ibihaza, ingano, agakora isukari ikomoka kuri beterave, ndetse akaba yarinjiye mu wundi mushinga wo gukora amakaroni na sererake ngo bikunzwe ku isoko bikomoka ku gihingwa kizwi nka Sinowa, aho poroduwi ze zose zizwi ku izina rya "Sugira".

Nyirankundwa avuga ko yakuze afite umutwaro wo gukemura ikibazo cy’umusaruro w’ibihaza n’ingano wahoraga ari mwinshi mu gace k’iwabo ariko ngo bigakunda kubura abaguzi, rimwe na rimwe bikangirika cyangwa bikagaburirwa amatungo.

Ibi ngo byatumye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yahise afata ibihumbi 120 akora ubutubuzi bw’imbuto za avoka, agira amahirwe zigurwa na rwiyemezamirimo wari ugiye kuzikoresha mu bikorwa byo gutunganya amaterasi bamwishyura ibihumbi 500, ahita ahera ko ajya guhabwa amahugurwa ku bijyanye no gukora amavuta yo kurya atangirira kuri ubwo bumenyi yari amaze guhabwa.

Yagize ati " Nahoraga ntekereza ku cyo nakora ku musaruro w’ingano n’ibihaza byeraga iwacu ariko bitagira umusaruro, kuko narinzi ko byavamo amavuta namaze kubona amafaranga nyakuye kuri avoka natuburaga, njya kwiga kuyakora ndangije amahugurwa ndaza ntangira kubikora mbona biragenda biza buhoro buhoro"

Nyirankundwa ngo yatangiye afite imashini imwe, atunganya litiro 50 mu cyumweru, none ubu ageze ku rwego yaguze imashini eshatu zifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba abasha gutunganya nibura litiro 2000 ku kwezi, aho kuri ubu bimwinjiriza asaga miliyoni imwe 200 buri kwezi.

Ashimira cyane leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Made in Rwanda yamuhesheje amahirwe yo kwitinyuka akanitabira amarushanwa atandukanye yagiye agiriramo n’amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye, bigatuma abasha kuzamura urwego rw’ibyo akora.

Ati " Ndashimira cyane leta y’u Rwanda yadushyiriyeho gahunda ya Made in Rwanda yatumye tugaragaza impano n’ubucukumbuzi twifitemo, nagiye mboneramo n’amahirwe yo kwitabira amarushanwa nkegukana ibihembo bitandukanye byanatumye mbasha kuzamura imikorere yanjye"

Kugeza ubu mu ruganda Rata Rwanda ltd rwa Nyirankundwa bafite abakozi icyenda bahoraho banahembwa buri kwezi barimo abagore batandatu, akaba ageze ku rwego rwo gutunganya litiro 2000 buri kwezi z’amavuta yo kurya akorwa mu nzuzi z’ibihaza n’akomoka ku ngano .

Usibye kuba muri Rata Rwanda bakora aya mavuta binjiye mu wundi mushinga wo gukora amakaroni ndetse na sererake bikomoka ku gihingwa gishya batangiye guhinga kizwi nka Kinowa, aho ngo amakaroni avamo na sererake bikunzwe cyane ku isoko ndetse ari nabyo birimo gufasha Nyirankundwa kwivana muri bimwe mu bihombo yatewe na Covid-19.

Jean Claude Nduwayo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe