Ubwitabire bw’abagore buracyari hasi mu kugana ikigega nzahurabukungu

Yanditswe: 20-01-2022

Ikigega cya Leta gifasha ba rwiyemezamirimo (BDF) cyatangaje ko Ubwitabire bw’abagore bukiri hasi ugereranyije nubw’abagabo mu kugana ikigega cyashyizweho na Leta kugira ngo kizahure ubukungu, mu rwego rwo gushyigikira ubucuruzi bwashegeshwe cyane n’ingaruka za Covid-19.
Ikigega cyatangiye imirimo muri Gicurasi umwaka wa 2020, cyashyizweho kugira ngo abakomwe mu nkonkora na Covid 19 bakagira ibihombo bikabije babashe kwunganirwa ,bityo babashe gukomeza imirimo yabo binyuze mu Mirenge Sacco, byagaragaye ko ubwitabire bw’abagore bukiri hasi cyane.
Uwurukundo Beata ushinzwe Ishami ryo gucunga amafaranga muri BDF yatangaje ko iki kigega kimaze gukoresha 52 % by’amafaranga Leta yakigeneye ngo agoboke imishinga y’ubucuruzi yazahajwe na COVID-19, anagaragaza ko abagore bakiri bake mu bitabiriye iyi gahunda.
Yagize ati” Ku mafaranga yagenewe Ubwishingizi ku ngwate, kuri miliyari 1.5, BDF imaze kwishingira imishinga 186 ku ngwate ingana na miliyoni 870, bikaba bingana na 52% y’ayo twahawe. Mu mishinga yose yageze kuri BDF, ubwitabire bw’abagore buri ku kigereranyo cya 30%, bivuze ko ubwitabire bw’ abagabo ari 70%.”
Mukeshimana Thacienne, Ukorera mu gasantere ka Gasarenda umurenge wa Tare umwe mu bahawe iyi nguzanyo ubu uvuga ko ubuzima bwe bwahindutse kubera iyi nguzanyo, avuga ko hari abagore bagenzi be bakitinya ntibatinyuke kugana iki kigega.
Yagize ati” Hari abagore bagenzi banjye twakoranaga nabo bamwe batagikora cyangwa bakora gake cyane kubera ingaruka za Covid, ariko ntibatinyuka ngo bajye gusaba izi nguzanyo ngo bongere bakore. Aho bamwe bavuga ngo ntibabasha gukora imishinga, abandi bakiyumvisha gusa ko batanayabaha banayasabye.”
Ruzingamanzi Thacien nawe wafashe iyi nguzanyo avuga ko ubu ubucuruzi bwe bw’amatungo buri kugenda neza, Yavuze koko ubu bwitabire bw’abagore bugaragara ko bukiri hasi nyamara nabo baba bakeneye kuzahuka mu bukungu, avuga ko bajya bajya kubyigisha mu nteko z’abaturage.
Yagize ati” Numva bajya babibabwira mu nteko z’abaturage zateranye, abantu bakamenya ko izi nguzanyo zihari, ndetse bakagana Sacco bagahabwa izi nguzanyo nabo bakava mu bukene kuko abenshi bazahajwe na Covid-19.”

Kayiranga Eric umukozi ushinzwe inguzanyo muri Tuzamurane Tare Sacco avuga ko kuva iki kigega cyaza ubu bamaze gusabira inguzanyo abantu 36 ariko abagore ari 8 gusa.
Mu magambo ye yagize ati’ Ubusabe bw’abagabo nibwo buri hejuru cyane ugereranyije n’ubusabe bw’abagore, kuko ubu tuvugana mu mubare wose wa 36 twamaze guha inguzanyo,abagore bamaze guhabwa ni 8 gusa.”

Gusa yakomeje avuga ko bigaragara ubusabe buri hasi, kuko bamwe bacitse intenge kuko aya mafaranga aza atinze, kuko bica mu nzira ndende.
Yagize ati’ Ubusabe biragaragara ko buri hasi, kuko bamwe bacitse intege kuko aya mafaranga aza atinze. Kuko babanza gutanga imishinga Sacco ikayigaho, ubundi ikohererezwa muri Sacco nabo bakayisesengura,Kuburyo inguzanyo iza nka nyuma y’amezi atatu, ari nabyo bigaragara ko byaciye abantu intege zo kwongera kuyaguza.”

Beata Uwurukundo yagaragaje ibisabwa kugira ngo umuntu witegura kugana BDF ahabwe iyi nguzanyo.
Yagize ati’ Abatugana babanza guca mu bigo by’imari. Imishinga mito itarengeje miliyoni imwe y’amafaranga y’ U Rwanda bagana SACCO basanzwe bakorana, bitwaje inyigo y’umushinga, icyangombwa cy’Akagari cyerekekana ko umuntu yakoraga mbere ya COVID 19 kandi umushinga we wadindiye cyangwa wahagaze kubera icyorezo cya COVID 19, kugaragaza ipatanti/ icyangombwa gitangwa na RDB kigaragaza ko iyo business arimo akora ijyanye n’umushinga wateguwe, ndetse ko uwo mushinga wemerewe no gukora muri ibi bihe bya COVID 19, n’ibyangombwa biranga uwaka inguzanyo.
Ku mishinga iciriritse isaba ubwishingizi ku nguzanyo bahawe na Banki, yo ibanza kunyura muri BNR (Banki Nkuru y’ Igihugu), bakabanza bakayisesengura, bakayiha uburenganzira (pre-approval) nabwo buzana n’ibyangombwa bisaba ingwate duhabwa n’ikigo cy’imari kije kubasabira inyongera ku ngwate.”

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe