-
Igisarubeti cy’ikabutura
Iki gisarubeti cy’ikabutura ni umwambaro wakwambarwa ku munsi nk’uyu wa congé, ufite gahunda zoroheje zo kwirirwa mu rugo , cyangwa se gujyana n’inshuti zawe muri pic nic cyangwa ahantu hari amazi kuruhuka. ushobora no kuyambara uri bwirirwane n’abana mukina ibintu bitandukanye. Uyu mwambaro kandi ujyendanye n’inkweto zao zo hasi yambariyeho zifunguye amano kuburyo ahumeka neza nta kintu kimubangamiye. (...)
-
Ikanzu isanzwe kandi irimbitse
Murabona ko iyi ari ikanzu isanzwe, benshi tutanagura duhuye nayo mu nzira cyangwa tuyisanze muduka ariko umukandara yashyize munda uyongereye agaciro, ituma ikanzu iba umwihariko,igira amabara bigabanya kwijima kandi ituma umuntu arushaho guza neza Akenshi rero ikiba gikenewe ni ugushyiraho akandi kantu(accessoire)ikanzu ikaba nziza. iyi kanzu yahimbwe na Colombe, yerekanwe muri Kigali Fashion show 2013. Sonia photo : Kigali Fashion (...)
-
Ubwiza bw’urunigi
Urunigi ntirujya rusaza cyangwa ngo rugire imyaka warwambariraho ,ahubwo byose biterwa n’urwo wambaye ndetse n’imyenda umuntu yambaranye narwo. Urunigi si urwo kwambara ku mushanana gusa ,ushobora no kurwambara mu gihe wambaye agapira gafite ijosi riciye cyangwa rirangaye ritakwegereye kuburyo ijosi riboneka neza nk’iryambaye ryambaye ubusa (nk’uko bigaragara ku ifoto.) Iyo wambaye bene iyo myenda urunigi waruhinamo nka gatatu bityo ijosi ryawe ntiribe ryambaye ubusa,ubundi ugashyiraho (...)
-
umukenyero w’umuhondo
Umukenyero ni umwenda w’ umwihariko ku banyarwandakazi (n’ abarundi barawambara ariko ntibakenyera nk’abanyarwandakazi) Uretse rero kuba ari umwihariko ni n’umwenda mwiza ubera buri wese, wiyubashye kandi ukora mu gihe cyateganijwe mu birori n’iminsi mikuru, ugira amabara atandukanye ku buryo ushobora kuwujyanisha n’isakoshi, n’inkweto n’ibikomo ku buryo umuntu arusho kurimba. Nk’uko mubibona hano ku ifoto ,uyu ni umuhondo n’ubururu ariko habaho n’andi mabara ku buryo buri wese yambara irimubera (...)
-
Ikanzu idozwe mu gitenge
Imyenda idozwe mu bitenge ni imyenda iharawe kuri ubu haba ku bagabo cyangwa ku bagore. Iyi ni ikanzu idonzwe mu gitenge wayijyana mu birori byiyubashye kuko irarimbitse,waba ufite ijambouri bugeze ku bantu,waba uri umushingwamagambo (Master of the ceremony),waba ugiye guhabwa igihembo runaka.Ushobora no kuyambara mu bukwe. Amabara yayo aracyeye ku buryo ku muntu uyambaye agaragaza umucyo nawe kandi akaba yiyubashye. Iyi kanzu ushobora kuyambarana n’inkweto ndende n’isakoshi y’ibara (...)
-
Ijipo y’igitenge
Ubu hagezweho kwambara imyenda idodeshejwe mu bitenge.Igitenge ni umwenda ugaragaza afurika,ukaba unaberwa n’abanyafurika cyane akaba ariyo mpamvu unakunzwe kuko ni umwimerere wacu . Kera ibitenge byambarwaga ko ibitenge byambarwa n’abagore (abamama)babyaye bakabikenyera,ubu rero siko bimeze yemwe n’inkumi zakwambara ibitenge kandi zikaberwa iyo kidoze neza. Nk’uyu mukobwa murabona ko igitenge cye yagihinduyemo ijipo nziza adodesha n’agashati ko hejuru bijyanye ,urabona ko bibyara umwenda usa (...)
-
Ikanzu ya kaki
Iyi ni ikanzu yakwambarwa ku kazi ku bantu bakorera ahantu bashobora guhura n’ivumbi. ni umwambaro kandi wakwambara uri mu rugo uri kwitegura abashyitsi ndetse wanawujyana muri gahunda zisanzwe nko guhaha, ku ishuri, izindi. Iyi moderi yerekanywe muri kigali fashion Show 2012
-
Imyenda ya kinyeshuri
Kenshi na kenshi usanga abagore n’abakobwa bikorera cyangwa babanyeshuri bibaza ese bati ni iki nakwambara ngiye ku kazi cyangwa ku ishuri kinyoroheye kandi mberewe Uyu ni umwenda wabera buri muntu wese ,waba ubyibushye cyangwa unanutse,ukaba udaciriritse cyangwa ngo ube ukabije. Ibara ry’ipantalon rituma umwenda urushaho kuba ujyanye n’igihe rituma ugaragara neza,dore ko burya n’amabara twambara agaragaza imyitwarire yacu. Amabara atijimye agaragaza ibyishimo bityo bigatuma abakikiya (...)
-
Ikanzu wajyana gusenga
Iyi kanzu ushobora kuyambara ugiye gusenga cyangwa mu birori bisanzwe nko kwizihiza isabukuru ndetse wanayijyana mu birori by’akazi kuko iri yubashye ntabwo ari ngufi cyane cyangwa ndende cyane ku bantu badakunda ibintu birebire Kubera umwenda ikozemo ibera abantu bananutse cyangwa baringaniye,ku bantu babyibushye ni byiza kwambara umwenda ukomeye kugira ngo wegeranye umubiri wabo neza we kugaragaza uko bari. Kandi bakirinda ibibegereye cyane kuko ubona badahumeka. Ushobora kuyambaza (...)
-
Ikanzu mu gihe wabaye MC
Iyi kanzu ifite amabara menshi avanze. ni ikanzu yakwambarwa muri gahunda zitari iz’akazi kandi byaba byiza mu gihe ari ku manywa cyangwa se ari gahunda zitabereye mu busitani kuko iyo ari mu gihe cy’imbeho ushobora gukonja kuko nta maboko ifite.Ushobora kandi kuyambara uri mu birori bitandukanye nko mu bukwe, cyangwa uri umusanganya w’amagambo(Master of the Ceremony) Mu gihe wambaye iyi kanzu rero y’amabara menshi, ni byiza kuyijyanisha n’isakoshi n’inkweto bidafite amabara menshi, ibara rimwe (...)
-
Kola (collant) n’ishati ndende
Kola (collant) ni umwenda abantu bakunze kwambara mu gihe cya week end cyangwa mu bihe by’ikiruhuko (conge) kuko itanga amahoro umuntu akumva ameze neza kandi anaberewe. Ni byiza kwambarana kola (collant) n’ishati ndende igera nibura ku matako. Uyu mwenda wabera abagore mu gihe biriwe mu rugo, bagiye guhaha cyangwa bajyanye n’ abana gukina . Ariko n’abakobwa nabo wababera muri weekend mugihe bari buhure n’inshuti zabo cyangwa barimo bakora imirimo yo mu rugo. Mu gihe wahisemo kurimba (...)
-
Ikanzu y’umugore ubyibushye
Kuri iyi foto murabona ko uyu mugore abyibushye kandi akaba yaberewe. Ikingenzi ni ukwirinda imyenda igufashe cyane kuko ituma umuntu abona umeze nkutari guhumeka ,ikindi ni si byiza kwambara imyenda ikurekuye cyane kuko nayo ikongerera ubunini. Ujye wiyambarira imyenda ikwegereye ariko itagufashe cyangwa itaguhambiriye ,imyenda ikase ku buryo bwa mpande enye ku ijosi (square cg carre). Ugashyiraho urukweto rufite talo (talon) ibyibushye kugira ngo udasa nkaho ugiye kugwa,talon (...)
-
Ikote rirerire ry’igitenge
Ikote rirerire ridozwe mu gitenge rikunze kwambarwa ku ipantalo y’ibara rimwe kandi yegereye uyambaye (ifashe kuri taille) ndetse n’inkweto ndende. Ni ikote riba risatuye imbere ariko rifite igifungo kimwe ,wakwambariramo agasengeri (isengeri)imbere gafite ibara rimwe mu rwego rwo kwirinda kuba nyiramabara (multicolore) kuko igitenge kiba gifite amabara menshi.Irikote kandi rifite agafurari ushobora gushyira mu ijosi igihe hakonje kuko ikora riba ritegereye umuntu ariko iyo hadakonje (...)
-
Ipantalo n’ishati bisanzwe
Iyi myenda iyo yegereye uyambaye ( ifashe kuri taille) yakwambarwa mu kazi kaburi munsi ku bantu bakora mu kazi ariko badafite imyanya y’ubuyibozi, ushobora kandi kuyijyana gusura abantu ,kuyijyana kwiga ku banyeshuri biga muri kaminuza cyangwa ahandi hadakenerwa imyenda isa (uniform) . Iyi pantalo ndetse n’ishati wabyambarana n’inkweto ziringaniye cyangwa se ngufiya ndetse n’isakoshi nini ifite ibara rimwe. Ni byiza ariko kuyambara utari bugire gahunda zatuma uhura n’ivumbi ngo wiyanduze (...)
-
Ijipo n’aka jire kayo.
Iyi jipo n’aka jire bijyanye ni imyenda yo kwambara ku kazi. By’umwihariko ku bantu bakora mu ma banki, no mu bigo byakira abantu benshi bakwambara iyi myenda dore ko n’ibara ryayo ari ibara ridasakuje. Ni imyenda kandi wakwambara ufite inama cyangwa ibiganiro uri buyobore. Iyi moderi yerekanywe muri Kigali fashion show 2012.
-
Ikanzu y’ubukwe
Muri iyi minsi hari hagiye gutangira kuba amakwe menshi, uyu ni umwenda umwe muyo wajyana mu makwe, cyane cyane ari ubukwe bw’umuvandimwe. by’umwihariko iri bara risa n’icyatsi kivanze n’ubururu, rimaze iminsi riri kuri mode. iyi moderi yerekanywe muri Kigali fashion show 2012
-
Ikanzu itanze amahoro
Iyi kanzu ifite ibara rimwe ,ni ikanzu wakwambara ugiye gusenga ,ku kazi ndetse no mu birori bidakanganye, kuko ari ikanzu iciriritse idafite ibikabyo byinshi kandi ituma umuntu agenda yisanzuye nta kibazo. Ni byiza kuyijyanisha n’isakoshi ifite ibara rigaragara n’inkweto ziringaniye byaba byiza ari iz’umukara ndetse n’ibikomo bike ku kuboko. Ni moderi yerekanywe muri Kigali Fashion Show ya 2012. Byanditswe na Tombola (...)
-
Iyi kanzu y’amabara menshi
Iyi kanzu ifite amabara menshi avanze. ni ikanzu yakwambarwa muri gahunda zitari iz’akazi kandi byaba byiza mu gihe ari ku manywa hari izuba ryinshi. urugero nko mu minsi mikuru y’abana. mu gihe wambaye iyi kanzu rero y’amabara menshi, ni byiza kuyijyanisha n’isakoshi n’inkweto bidafite amabara menshi, umukara waba aariwo mwiza. Ni moderi yerekanywe muri Kigali Fashion Show ya (...)
-
Imyenda ya ensemble
Iyi moderi y’iyi myenda imaze iminsi iharawe cyane. ibera abantu bose, abana , abakobwa ,abagore, ndetse idodwa mu bitambaro bitandukanye yaba coton cyangwa ibitenge cyangwa ibifite strech. ni imyenda rero yajyanywa mu rusengero, mu birori by ;umuryango byoroheje cyangwa se ubukwe bw’umuntu w’incuti ariko udafitemo imirimo ituma ugaragara cyane. Iyi myenda yerekanywe muri Kigali fashion show (...)
-
Ijipo ndende
Iyi Jipo ndende itanze amahoro, iyo ari ndende cyane gutya ihisha amaguru yose, ni byiza kwambara agashati gafunguye hejuru. iyi myenda kandi yakwambarwa n’abantu bakunda imyambarire y’ikinyafurika. iyi myenda rero wayambara mu birori ariko mu gihe wumva ushaka kuba uguwe neza. Iyi moderi yerekanywe muri Kigali fashion show 2012.
0 | ... | 320 | 340 | 360 | 380 | 400 | 420 | 440 | 460 | 480 | 500