-
Ikoti ya karo karo
Muri iyi minsi hanyuzamo hakagwa imvura wakwambara Iri kote rya karo karo. Ushobora kurijyana ku kazi cyangwa se mu zindi gahunda zitari ibirori bihambaye. Iri kote ryerekanyw muri kigali Fashion show 2013 ryahimbwe na Tsapa.
-
Agakoti keza k’igitenge
Agakote k’igitenge ni umwambaro wakwambara ahantu hatandukanye ukaba urimbye kandi ukaba wahaye agaciro imyambaro ya kinyafurika. aka gakoti wakambara muri gahunda za nyuma y’akazi, nko gusura umuntu, n’ibindi byoroheje. Yanditswe na Astrida kuri www.agasaro.com
-
Umwamabaro wo ku wa mbere
Iyi ni imyenda wajyana ku kazi ku wa mbere,ushaka gutangira icyumweru wumva umerewe neza. wayambara kandi haramutse hari izuba, wumva udakeneye kwifubika. iyi moderi y’imyenda yahimbwe na Sonia, yerekanywe muri Kigali Fashion show 2013.
-
Imyenda yo ku cyumweru
Ku cyumweru ni umunsi uba udasanzwe usoza icyumweru aho abantu baba bakeneye kwambara neza bakaberwa dore ko abenshi baba bari bujye mu nsengero no mu yindi minsi mikuru itandukanye. Iyi pantalo n’agakoti biri ku ifoto wabyambara ku munsi wo ku cyumweru ukaba wajya gusenga, gusura inshuti, gusohokana n’umukunzi n’ahandi hantu hatandukanye ukaba usa neza kandi wiyubashye. Usibye kuba wayijyana ahantu hatandukanye iyi myenda ifite amabara agezweho kandi ikaba idoze mu buryo butuma uyambaye (...)
-
Ensemble y’ibirori
Iyi ensemble y’ijipo n’agashati birarimbitse. Ni umwambaro wakwambara ugiye mu birori yaba ubukwe cyangwa ibindi bigusaba kurimba. By’umwihariko ijipo igeze mu mavi igaragaza ko wambaye wikwije kandi iguha amahoro mu gihe wicaye ntukomeze uyimanura. Ni byiza gushyiraho urukweto rurerure kugiranga urimbe kurushaho. amajipo agera mu mavi cyangwa mu nsi y’amavi gato ya trois quart, aberana n’inkweto (...)
-
Ikanzu y’amabara y’ingwe
Iyi kanzu y’amabara y’ingwe ni nziza kandi itanze amahoro. Ushobora kuyambara ahantu hatandukanye nko mu rugo uri bwakire abashyitsi, gusenga, gusura abantu n’izindi. ushatse kuyambara ku kazi washyiraho agakoti k’umukara. Pasura zayo nazo wazigarukiririza aho wumva hatakubangamiye ntugende ufataho cyangwa ngo niwicara ukomeze ukurura ikanzu, ibyo bigaragara nabi. Iyi moderi y’iyo kanzu yahimwe na Ikanzu, yerekanywe muri Kigali fashion show (...)
-
Ikanzu yo mu gitenge
Muri iyi minsi imyenda idodesheje igezweho cyane cyane idozwe mu bitenge aho usanga abagore n’abakobwa bitabira kwambara iyo mwenda. Iyi kanzu idozwe mu gitenge ushobora kuyambara ugiye gusenga dore ko hari abava ku kazi bakajya gusenga ni mugoroba. Iyo uvuye ku kazi ugatembera cyangwa ukajya gusenga wambaye umwenda nkuyu utakwegereye bigufasha gushira umunaniro w’akazi. Ushobora kuyishyiraho udukweto two hasi dufunguye kugirango natwo tukorohereze mu gihe wumva imitsi yananiwe kuko (...)
-
Ipantalo ya coton
Ipantalo yo muri cotton ni umwe mu mwenda ifite uruhu rugaragara neza ku buryo wayijyana ahantu hiyubashye hatandukanye. Ipantalo ifite uruhu rwa cotton ni umwenda wambara ukumva wisanzuye kuko niyo yaba ikwegereye cyane wumva igenda imera nk’ikweduka ku buryo utambuka neza wisanzuye. Ikindi cyiza cya cotton ni umwenda wajyana ahantu hose haba mu kazi kiyubashye, mu buzima busanzwe ugiye gusura inshuti ndetse n’ahandi hantu hose hatandukanye ujyanye ipantalo ya cotton uba wambaye neza kandi (...)
-
Agashati ka dentelle
Ishati ya dentelle ni ishati yose wambara ukabona ko wikwije kandi ukaba wayijyana ahantu ukumva nawe kowarembye. Iyi shati iri ku ifoto ni imwe mu mashati wajyana ahantu hatandukanye nko ku kazi ku bantu bikorera. iyi shati ijyanye n’igihe cy’izuba, hashyushye. by’akarusho ariko, iyi shati irimo utudomo, imyenda irimo utudomo ikaba yari imaze iminsi igezweho. Mu rwego rwo kurushaho gusa neza no kuberwa mu gihe wambaye bene aka gashati ushobora kugatebeza. ugashyiraho n’inkweto (...)
-
Imyenda yo kuwa mbere
Iyi jipo n’ishati ni imwe mu myenda wakambara kuwa mbere ugatangira iminsi y’akazi wumva ufite gahunda dore ko burya imyambirire nayo igira uruhare mu marangamutima ajyanye n’ akazi dukora. Kuwa mbere ni umunsi usaba kuza mu kazi wambaye neza kugirango ubashe no gutangira icyumweru wifitiye icyizere kandi usa neza ku buryo nabo uha servisi batinubira imyambarire yawe. Kuwa mbere kandi ni umunsi ugorana mu gutangira akazi ari nayo mpamvu iyo ugiye guhitamo umwenda wo kuwa mbere ugomba (...)
-
inkweto za bote
Muri iyi minsi haza imbeho ndetse rimwe na rimwe imvura, ushobora kwambara izi nkweto zifunze hose, zo mu bwoko bwa bote. zishobora kuba ndende cyangwa se ngufi bitewe n ;ibyo ukunda. Ziberana kenshi no kuzambarana n’ipantaro y’icupa.
-
Bijoux z’umuhondo n’umukara
Uru runigi ruri kumwe n amaherena bijyanye ndetse n’igikomo bigizwe n’amabara abiri y’umuhondo n’umukar bigasa neza cyane. izi bijoux ziragaragara cyane kubera amabara yazo n’ubunini bityo byasaba kwambara imyenda ifite amabara adapika kandi idafite ibintu byinshi kugirango ubwiza bwazo bugaragare. Byaba byiza kuzijyanisha n’imyenda ya Kinyafrika ariko n’iyindi isanzwe warwambaraho ukaba urimbitse. Izi bijoux zakozwe n’Inzuki zerekanywe muri Kigali Fashion show (...)
-
Isarubeti ya week end
Mu minsi isoza icyumweru abantu benshi baba bakeneye kuruhuka mu mutwe ndetse no kuruhura imibiri yabo. Nyamara usibye gusohaka n’ibindi bikorwa biruhura mu mutwe, imyenda umuntu yambara nayo iri mu bimufasha kuruhuka. Iyi sarubeti iri ku ifoto ni imwe mu myenda yagufasha kuruhuka kuko iha umwanya uruhu rugahumeka dore ko biba byiza kurushaho uyambaye ku dukweto two hasi tukagufasha kuruhura imitsi ku bantu bakunda kwambara inkweto ndende mu kazi. Usibye kuba yagufasha kuruhuka, iyi (...)
-
Ijipo n’ikote bijyanye
Muri aya mezi haba hari ihindagurika ry’ikirere ku buryo butungaranye aho ushobora kuva mu rugo hari izuba wagera mu kazi imvura ikaba iraguye bisaba kwitwararika ukambara umwenda uzi ko utaguteza ibibazo haba mu bukonje cyangwase izuba ryatse. Aka gakoti kari ku ifoto mu gihe nk’iki ikirere gihindagurika, kakurinda kwitwaza amafurari n’ibindi byo kwifubika kandi n’igihe hari izuba ntikazane ubushyuhe bwinshi. Usibye kuba uyu mwenda uhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ni mwiza ku kazi kose (...)
-
Gilet n’ishati y’amaboko magufi
Ubundi bisanwe bimenyerewe ko gilet yambarwa ku ishati ifite amaboko mareremare nyamara ishobora no kwambarwa ku gashati k’amaboko magufi kandi bika bijyanye. Nkuko biri kuri iyi foto si ngombwa kandi ko Gilet iba ari abara rimwe kuko niyirimo utubara ariko duto tujyanye n’agashati wambaye nayo ituma ugaragara neza. Iyi myenda ushobora kuyambara ahantu henshi hatandukanye dore gilet igaragaza umuntu wiyubashye kandi usobanukiwe. Ku bakobwa n’abadamu gilet ishobora gusimbura ikoti ukaba ari (...)
-
Umwambaro w’ahantu hose
Uyu ni imyambaro isanzwe yo kujyana ahantu ahari hose ku bakobwa n’abadamu. Ni umwambaro benshi baba bafite mu myenda yabo. mu gihe hakonje rero ushobora gushyiraho ikote.
-
Umwambaro wo mu bukonje
Iyi ni imyambaro wakwambara ku cyumweru ugiye gusenga. Ubusanzwe wakwambara imyenda irekuye ariko kubera ubukonje ukenee kwifubika. Nanone kuko uba uri bujya ahantu hari abantu benshi si byiza kwambara amakote kuko washyuhirwa cyane. Iyi myenda kandi wayijyana muri gahunda zitandukanye nko gusura abantu, n’izindi.
-
imikufi igezweho
Ubu ni ubwoko bw’imikufi igezweho iba ari minini ijya kungana nk’ikiziriko, abantu benshi bambara ahantu hatandukanye. hari n’utu shati biba bidodanye ukabona bisa neza cyane. Wayambara ku mwenda wa kuruhukiramo cyangwa se no mu birori byoroheje by’inshuti.
-
Sandale zitanze amahoro
Izo ni sandale zitanze amahoro cyane mu gihe ushaka kuruhuka. zijyanye na moderi y’ikanzu ya week end. Ni byiza kuzambara inzara n’ibirenge muri rusange wabyitayeho kuko biba bigaragara neza.
-
Ikanzu ya week end
Iyi ni Ikanzu wakwambara wumva ushaka kwisanzura nko muri week end utagiye ku kazi. ni ikanzu rero wakwambara uri gukora imirimo itandukanye ya week end ukaba usa neza kandi ufite amahoro. ni byiza gushyiraho sandali zo hasi kugirango urusheho kuruhuka.
0 | ... | 300 | 320 | 340 | 360 | 380 | 400 | 420 | 440 | 460 | ... | 500