-
Bazin y’igitenge n’ishati
Imyenda y’amabazin igira uburyo butandukanye bwo kudodeshamo ariko igitenge n’ishati biri kuri taille biri muri modeli zibera abantu bose. Ushobora kudodesha ishati ya bazin y’amaboko maremere cyangwa magufi bitewe n’ibyo ukunda gusa iyo ushaka kuberwa biruseho ubwira umudozi akayikwegereza ku buryo wumba igufashe ariko na none itaguhambiriye ngo ikubuz guhumeka. Iyi bazin iri mu iduka rya Kadjatou i Nyamirambo. Tel: (...)
-
Umwambaro wo kuwa mbere
Umunsi wa mbere utangira icyumweru cy’akazi, ni byiza ko utangira akazi wambaye neza kandi wambaye imyenda wateguye kugirango utangire icyumweru uri kuri gahunda. Kwambara neza kandi ku munsi wa mbere bifasha kwiremamo icyizere ku buryo nawe ubwawe wumva ko wambaye neza kandi umuntu wese uri bukugane uri bumwakirane urugwiro. Ku munsi nkuyu kandi aho ibigo byinshi biba bifite inama biba byiza iyo witabiriye izo nama warimbye kugirango mu gihe ushobora kugira icyo uvuga utaza guterwa (...)
-
Ikanzu yo mu rugo wagize abashyitsi
Mu minsi ya week end niibwo abantu babona umwanya wo gusura kenshi ariko burya bikaba byiza iyo wubashye abashyitsi bagasanga usa neza warimbye bijyanye no mu rugo. Iyi kanzu ni umwambaro mwiza mu gihe witeguye abashyitsi badasanzwe mu rugo, kuko iba igaragara neza kandi ukaba utakabije kurimba nk’umuntu warufite aho ari butemberere. Iyi kanzu kandi icyiza cyayo nuko itakubangamira mu gihe uri gushyashyana wakira abashyitsi kandi ikagufasha kuruhuka ku mubiri no mu mutwe ku buryo uganiriza (...)
-
Ikanzu ya bazin ku bakobwa .
Umwambaro wa bazin ni umwenda utajya uva kuri mode ku bagore cg abakobwa, aho ifite ubwoko bwinshi bitewe n’uko igitambaro idozemo kimeze ndetse nuko nayo ubwayo idoze. Ikanzu ya bazin y’amaboko magufi, ni imwe mu myambaro wakwambara ugiye ahantu hatandukanye ariko ikaba ikunze kwambarwa mu bukwe no mu birori bitandukanye. Iyi kanzu kandi ishobora kwambarwa n’abagore, cyane iyo umugore ari bugendane n’umugabo. Bazin ni umwenda kandi umuntu yarimbana muri minsi ya week end dore ko aba ari (...)
-
Ikanzu yasimbura umukenyero
Hari igihe umuntu aba yumva adashaka kwambara umukenyero cyangwa se boubou kubera kubihoramo mu birori byinshi. iyi kanzu rero ijya kumera nka bazin ariko ikaba idoze mu gitambaro cyoroshye cyane. irarekuye kandi itanze amahoro. Ni umwambaro wakwambara ukaba uberewe kandi wahinduye style, ukajya mu birori bitandukanye usa neza. Iyi kanzu kandi yakwambarwa n’abantu banini cyangwa bananutse uko ungana kose arayambara akaberwa. Ku badamu bifuza kurimba bambara imyenda yiyubashe, iyi kanzu ni (...)
-
Ijipo ngufi y’igitenge
Imyenda idoze mu gitenge igezweho muri ino minsi, aho usanga hari modeli zitandukanye zigenda zaduka. Ubusanzwe abantu bamenyereye ko iyo udodesheje ijipo y’igitenge udodesha n’ishati yayo ariko muri ino minsi ushobora no kwambara ijipo y’igitenge ugashyiraho ishati isanzwe y’ibara rimwe rijyanye n’iryo mu gitenge ukaba wambaye neza uberewe. Umwihariko wa modeli y’iyi jipo ifite harimo kuba ari ngufi ifite imifuka kandi nayo ikayongerera ubwiza mu kuyiha itandukaniro n’izindi modeli (...)
-
Ikanzu idozwe mu gitenge
Iyi ni ikanzu nziza y’igitenge yo kujyana mu birori bitandukanye , ni ikanzu ikozwe kuburyo idafite amaboko n’ijosi ikaba ari moderi ikunda kwambarwa n’abantu bananutse ariko kandi mu gihe hadakonje cyane kandi mu birori. iyi moderi yahimbwe na Candy yerekanywe muri kigaki fashion show 2013. Astrida kuri www.agasaro.com
-
ikanzu irimbitse mu bukonje
Iyi kanzu irarimbitse kandi mu gihe nk’iki cyo mu mvura waba wifubitse. Dore ko amaboko afubitse ndetse ikaba igera ku maguru nayo akaba afubitse. Ubwiza bw’iyi kanzu si moderi gusa amabara yayo nayo arakeye , bigaha umucyo uyambaye. iyi kanzu yerekanwe muri Kigali fashion Show 2013 yahimbwe na Sonia.
-
Ikabutura n’ishati by’igitenge
Muri week ni byiza kurimba ariko biba byiza kurushaho iyo uhisemo umwenda uri bugufashe kuruhuka kugirango uzatangire akazi kuwa mbere umeze neza. Iyi mwambaro iri ku ifoto ni imwe mu myambaro icyeye watemberana muri week end kandi ukaba warimbye ndetse ukanaruhuka neza kuko iba itagufashe cyangwa ngo igusabe kwambara inkweto ndende. Izi ensemble zo mu gitenge ziri mu myenda ya Kadjatou i Nyamirambo Tel (...)
-
Ikanzu y’abatwite muri woodin
Iyi ni umwambaro w’abagore batwite, idoze mu bwoko bwa tissu bota Woodin biva muri afrika y’uburengerazuba, iyi ni ikanzu yakwambarwa n’umuntu utwite inda nkuru ndetse na nyuma yo kubyara gato yayambara. Irarekuye, iranoroshye. Iyi mariniyere wayisanga i Nyamirambo mu iduka rya Kadjatou Tel : 0788460007
-
Moderi za Kadjatou:Gukenyera ibitenge
Gukeneyera ibitenge ni umwambaro utajya uvaho mu bagore. Ku badamu bakimara ku byara bakunze kubyambara kuko ubaha amahoro kandi bakaba barimbye. Ubu rero ni ubwoko bwa moderi y’igitenge kivanze na mousseline. Niba udakunda gufunga igitenge mu mutwe ushobora kugishyira ku rutugu. Iki gitenge kiri mu bitenge bya Kadjatou i Nyamirambo Tel 0788460007
-
Ikanzu ya relax y’igitenge
Iyi kanzu nkuko bigaragara ninziza ikaba ikozwe mu gitenge ikaba kandi yambarwa mugihe waba urangije akazi cyangwa se muri weekend wumva ushaka kuba uri ku relax l kuko itanga amahoro cyane kumuntu uyambaye . Niyo nguhitiyemo rero wazajya ugerageza kuyambara niba uri umuntu ukunda kwambara umwenda mwiza kandi utakubangamiye ahantu hose waba uri.
-
Bazin za Kadjatou : bazin y’icyatsi
Iyi bazin nayo ikoze muri moderi y’igitenge n’igishati cyayo. Ifite ibara ryiza ry’icyatsi ritasabagiye.ama broderie yayo nayo atuma igaragara nk’irimbitse. Broderie z’inyuma Iyi bazin nayo wayisanga I nyamirambo mu iduka rya Kadjatou, tel : 0788460007
-
Bazin za Kadjatou : Ishati n’igikwembe bidasa
Iyi ni ishati n’icyo gukenyera bya bazin bijyanye ariko bidahuje amabara. Ni umwambaro mwiza ku badamu mu gihe habaye iminsi mikuru cyangwa se uri bwakire abashyitsi benshi iwawe. Ni ubwoko bwa bazin wamarana igihe kuko ari amabara ari na moderi ntago byapfa guhararwa cyangwa ngo bive kuri mode. Iyi bazin wayisanga i nyamirambo mu iduka rya Kadjatou, tel ye ni 0788460007
-
Ikanzu ikururana
Iyi moderi y’iyi kanzu ntago ikunze kugararagara cyane. amakanzu akururana nk’aya amenyerewe ku bageni ariko nk’iyo ikururana buhoro yakwambarwa no mu bindi birori bisanzwe dore ko by’umwihariko kuri iyi foto idafite amabara asakuje . iyi moderi yahimbwe na Sonia yerekanywe muri Kigali fashion show 2013
-
Agashati k’ukuboko kumwe
Aka gashati k’ukuboko kumwe kabera no kwambarwa muri gahunda zitari iz’akazi ku bantu bakora mu ma biro. naho ku bantu bikorera bacuruza ibintu bijyanye n’imyenda kajyanye n’uwo murimo neza cyane. ni agashati rero wakwambara hadakonje cyane. ushobora kukajyanisha n’ipantaro cyangwa ijipo. aka gashati kahimbwe n’Ikanzu, kerekanywe muri Kigali fashion show 2013
-
Ijipo ndende ya droite
Ubusanzwe abantu bambara amajipo b’abasirimu bakunze kwambara amajipo ya droite magufi atarenga mu mavi, ariko burya hari n’amajipo ya droite mare mare wakambara ukaberwa. by’umwihariko iyi jipo yabera abadamu b’abayobozi n’abandi bashobora kujya imbere y’abantu bakagira ibyo babasobanurira. Ijipo imanuriye rimwe ndende, mu gihe uyambaye ugomba kwitonda ugashaka agashati keza bijyanye kandi ukirinda kugura ijipo ikurekuye cyane kuko ubwoko bwa bene ayo majipo butaberana no kuba ari nini mu (...)
-
Bazin n’uko wayijyanisha
Mu mwenda ukunzwe cyane cyane mu bihugu bya Afrika, hagaragaramo imyenda idozwe bu bitambaro bita amabazin, ikaba ari myenda akenshi iba idoze ku buryo bukunzwe n’ umugore w’umunyafrika. Umugore warimbye wambaye bazin ni byiza ko ashishoza mu masakoshi n’amaherena akamenya guhitamo ibijyanye na bazin yambaye bitewe n’ibara ryayo cyangwa se indodo zo baba barashyizeho bayidoda. Muri week end iyi myambaro ushobora kuyijyana gusenga, gusura inshuti, gusohokana n’umuryango, ukaba uri umugore (...)
-
Moderi ya marraine mu bukwe
Iyi ni imyambaro yakwambarwa n’umushyingira ( marraine ) mu bukwe. ishobora kandi kwambarwa n’umugeni ku munsi wo kurahira mu murenge. iyi kanzu ifite ibara rigezweho ry’Umweru wanduye, ( beige, blanc cassé) . ubwiza ariko bunini buri ku byo yajyanishije yabwa ingofero , gants, ndetse n’agasakoshi ndetse n’agakandara gato cyane. birajyanye kandi bifite amabara adasanzwe ku myenda y’abageni. iyi moderi yhimbwe na Rupari, yerekanywe muri Kigali Fashion show (...)
-
Ikanzu yo mu bukonje
Muri iyi minsi usanga imyenda ifite amabara menshi ariyo ari ku isoko cyane ariko imyenda y’amabara agaragara cyane niyo ryaba rimwe nayo iri mu myenda ikunzwe kandi igezweho Iyi kanzu wayijyana mu birori mu gihe hakonje cyangwa se imvura yaguye ukaba wifubitse kandi unarimbye. Iyi kanzu yahimbwe na UZURI K&Y yerekanywe muri Kigali fashion show 2013 Yanditswe na Gracieuse (...)
0 | ... | 280 | 300 | 320 | 340 | 360 | 380 | 400 | 420 | 440 | ... | 500