-
Ikanzu y’ahantu hose
Hari imyenda iba yakambarwa ahantu hose ukabona bijyanye nta kibazo ku buryo wawujyana ahantu henshi hatandukanye. Iyi kanzu iri ku ifoto ni imwe mu myenda yagutabara igihe wumva ko wabuze icyo wambara ugihe mu birori runaka n’ahandi hantu hiyubashye kandi ukazongera ukayijyana mu kazi cyangwa ku ishuri no mu bundi buzima busanzwe ukabona nabwo ntacyo bitwaye. Photo : Rwandaclothing Gacieuse (...)
-
Ikanzu ituma wigirira ikizere
Kwambara neza ni kimwe mu bintu byongerera ikizere abantu bikba byaba byiza uyisemo umwenda utanga icyizere mu gihe uziko uri busabwe kuvuga mu ruhamwe. Iyi kanzu wayambara ugiye mu nama uziko uri bufatemo ijambo ndetse byaba byiza uyambaye no mu gihe ugiye gukora interview y’akazi kuko ituma isubiza neza kandi udafite ubwoba. Akenshi ushobora kugira ubwoba ubutewe no kuba wambaye nabi ukaba utekereza ko abantu bari kwirebera imyambarire yawe, bityo rero iyo wambaye neza utekereza ko (...)
-
Ikote ryo gusohokana mu mbeho
Muri iyi minsi hagwa imvura nyinshi biba biza iyo uvuye mu rugo witwaje umwenda wo kwifubika. Ikote nk’iri riri ku ifoto riba ryiza kuryitwaza muri iyi minsi ya week end mu gihe wasohokanye n’inshuti kuko akenshi ku mugoroba haza imbeho nyinshi bikaba byakubangamira mu gihe udafite icyo wifubika. Usibye kurisohokana iri koti ushobora no kurijyana ku kazi bisanzwe mu gihe hari imbeho nyinshi ukaba wirinze imbeho kandi ukaba wanarimbye. Gracieuse Uwadata www.agasaro.com Photo : (...)
-
Ikanzu igerekeranye
Ikanzu igerekeranye bakunda kwita ikanzu ifite etage, ni imwe mu myambaro ikunze kugaragara cyane mu myambarire ya kinyafrika aho ubona ko ari umwenda wiyubashye kandi ushimishije kureba bitewe n’uburyo bwihariye uba udozemo. Mu gihe wambaye iyi kanzu ushobora gushyiraho inkweto ndende cyangwa ingufi bitewe nibyo ukunda kuko byose bijyana n’iyi kanzu. Gracieuse www.agasaro.com
-
Ijipo itaratse
Imyenda itaratse ni umwe mu myambaro itanga amahoro ku bayambaye ndetse ikaba inabera abantu benshi batandukanye. Iyi jipo itaratse ushobora kuyirimbana ahantu hatandukanye harimo kuba wayijyana ku kazi, ku ishuri ndetse no kuyitemberana ugiye gusura inshuti n’abavandimwe. Mu gihe wambaye umwena utaratse ni byiza kutambara umugufi cyane kuko uba ushobora guhuhwa n’umuyaga ukaba wakambara ubusa. Gracieuse Uwadata www.agasaro.com Photo : (...)
-
Ensemble zo mu bitenge
Ipantalo n’ishati byo mu bitenge iyo bidozwe neza bivamo imyenda yo kurimbana myiza ku buro wayambara ku munsi wo kuwa mbere ukaba utangiye akazi umeze neza. Iyo ushaka kudodesha imyamaro yo mu gitenge biba byiza cyane iyo uhisemo igitenge gifite amabara mato ku buryo ubona ko bitabaye amabara y’akavuyo. Hari abakunda igitenge cy’amabara akeye abandi bagakunda ayijimye ariko byose biba akarusho iyo ayo mabara avanze mu gitenge agiye ari mato mato. Gracieuse Uwadata www.agasaro.com Photo : (...)
-
Amabara akeye ku bambariye umugeni
Muri iyi minsi ya week end haba hari ubukwe butandukanye hirya no hino ndetse hari n’abandi baba bitegura kuzabukora vuba. Burya kwambara neza rero biri mu bintu bituma ubukwe buryoha cyane cyane ku bageni n’ababambariye. Amabara akeye atuma imyambaro igaragara neza ku bambariye umugeni ku buryo usanga basa neza kubera ubwiza ayo mabara aba yabongereyeho. Hari abahitamo kuvanga amabara akeye ,urugero bagafata nk’abakobwa babiri babiri bagenda bambara amabara atandukanye n’ay’abandi ariko (...)
-
Gilet yo mu gitenge
Gilet yo mu gitenge ni umwenda ushobora kurimbana ahantu henshi hatandukanye ndetse ukaba wawambara ku myenda itandukanye. Iyi gilet ushobora kuyambara yonyine mu gihe yari ubushyuhe cyangwa ukayirenza hejuru y’indi myenda nko ku ishati mu gihe hari ubukonje Gracieuse kuri www.agasaro.com Photo : Rwandaclothing
-
Agakoti ko muri bazin
Igitambaro cya bazin kimenyerewe kudodwamo imyenda y’ibitenge n’amakanzu ku bagore n’abakobwa ariko ushobora no kudodeshamo agakoti keza. Aka gakoti kaba gasa neza cyane iyo ukadodesheje muri gitambaro gifite amabara menshi ajya gusa nayo mu gitenge. Gracieuse uwadata Photo ; rwandaclothing
-
Ikanzu y’amabara menshi
Amabara menshi kandi agaragara cyane ni imwe mu myambaro igezweho muri ino minsi ku bagore n’abakobwa. Iyi kanzu ushobora kuyijyana ahantu hatandukanye nko mu kazi, mu bukwe no mu bindi birori bitandukanye ukaba wambaye neza kandi uberewe. Mu gihe washyizeho urunigi rufite amabara menshi wirinda kugira ibindi bijyanishwa ushyiraho bifite amabara menshi nk’ikweto n’isakoshi kuko iyo amabara arengeje urugero bihinduka akavuyo. Photo: (...)
-
Ensemble zo kuwa mbere
Imyenda isa izwi ku izina rya ensemble, ikunze kuba ari ijipo n’ishati cyangwa n’ikoti ari har n’amapantalo n’amakoti biba ari ensemble nziza wajyana ahantu hiyubashye. Kuri iyi foto muabona ko umuntu wambaye ensemble za kinyafrika zidozwemo ipantalo n’agakoti aba yaberewe ku buryo ku munsi nk’uyu wo kuwa mbere wabijyana ku kazi ukaba utangiye icyu,eru wa,baye neza. Foto; rwandaclothing.com
-
Umwambaro wa week end
Mu minsi ya week end abantu bajya mu birori bitandukanye mu rwego rwo kwidagadura, bikaba byaba byiza rero uhisemo umwenda mwiza ujyanye na week end. Iyi kanzu ni umwe mu myenda wakwambara ugasohoka muri week end ukaba uri umwari cyangwa umugore uryoshye nk’abandi bose mu minsi nk’iyi yo kuruhuka muri week end. Iyi modeli yahimbwe na Colombe Tel: 0788479487
-
Ikanzu itaratse
Mu myambaro igaragara neza kandi igatanga amahoro ku bayambaye harimo ikanzu itaratse, kandi bikaba akarusho ko wayambara ahantu henshi hatandukanye. Iyi kanzu itaratse kandi ntibe ngufi cyane ni umwenda wiyubashye ushobora kujyana mu kazi, ku ishuri, mu nama runaka n’ahandi hantu hatandukanye, ukaba uri umugore cyangwa umukobwa wambaye neza kandi ugaragara neza. Ushobora kwambara inkweto ngufi kuri iyi kanzu zaba izifunze cyangwa zifunguye kugirango uresheho kuba uri flexible. Muri iyi (...)
-
Ikanzu ifunze hose
Iyi ni moderi y’ikanzu idakunze kuboneka muri iyi minsi. Moderi yayo irihariye kuko ifite amaboko maremare, ikaba igera ku birenge ndetse ikaba ifunze mu ijosi hose. Ni ikanzu rero wakwambara mu gihe hakonje cyane cyangwa se wagize impamvu zituma ushaka kuterekana amaboko n’amaguru na gato mu myamabarire yawe. Iyi kanzu yerekanywe muri Kigali fashion show 2013, yahimbwe na (...)
-
Ikanzu y’ahantu hose
Mu myambaro abagore n’abakobwa baba bafite harimo imyenda uba wajyana ahantu hose ugiye ukabona nta kibazo iteje. Ikanzu nkiyi wayambara ahantu hatandukanye haba ku bajya ku ishuri, ku kazi n’ahandi hantu henshi hatandukanye. Muri iyi minsi hari ubukonje ushobora kwitwaza agakoti ko kurenzaho mu gihe ikirere cyaba gihindutse. Iyi modeli yahimbwe na Colombe Tel: 0788479487
-
Ikanzu uri buvugw ijambo mu nama
Ku munsi wo kuwa mbere haba hari inama nyinshi zitandukanye mu bigo. Mu gihe uri bufate ijambo mu nama uba ugomba gusuzuma imyambarire yawe kuko nayo igufasha kuvuga neza udategwa. Iyi kanzu iri ku ifoto ni nziza cyane ku muntu uri buvuge ijambo mu ruhame kuko isa neza kandi ikaba itariho amabara ashobora gutera abo ubwira kukwibazaho bakakurangarira aho kumva ibyo uvuga. Iyo modeli yahimbwe na Colombe Tel: (...)
-
Moderi ya Kinyafrika ku muryango
Iyi ni imyambaro ya kinyafrika ku mudamu n’abana be. Ni imyambaro yisanzuye wajyana ahantu wasohokanye n’abana nko gusura imiryango mudaherukanye n’ibirori bitandukanye. Wambaye gutya n’umuryango wawe muba muri guha agaciro imyenda ikorerwa muri afirka kandi muba muberewe. izi moderi zahimbwe na Colombe 0788479487
-
Ikanzu ibereye abantu banini
Abantu babyibushye bakunda kugira complex mu myambarire ndetse bamwe ugasanga bavuga ko bataberwa, nyamara burya baba bibeshye kuko hari imyambaro ibera abantu babyibushye. Iyi kanzu iri ku ifoto ni imwe mu myenda ibera abantu babyibushye nabo bakarimba kandi bakaberwa. Mu gihe wambaye iyi kanzu, biba byiza kurushaho iyo ushyizeho wambaye inkweto ndende, ukaba wabyambara ukajya mu birori bitandukanye biba muri week end, haba abajya mu bukwe, ibitaramo, gusenga n’ahandi. Iyi modeli (...)
-
Ijipo ya relax
Imyambaro y’abagore n’abakobwa igira modeli nyinshi zitandukanye ariko burya biba byiza kumenya umwenda wambaye nahowambara ugiye bitewe nuko umeze. Iyi jipo iri ku ifoto ushobora kuyambara mu gihe uvuye ku kazi ushaka kuruhuka uri mu rugo cyangwa utembereye ku nshuti zawe aho hafi muri quartier. Mu gihe hari ubushyuhe bwinshi ushobora kuyambarana n’agasengeri cyangwa akandi gapira korohereye kugirango bigufashe guhumeka neza no kuruhuka. Ku bakobwa bakiri bato, iyi jipo ushobora kuba (...)
-
Ikanzu ngufi itaratse
Ikanzu ngufi zikunze kuba ari droite nyamara burya ikanzu ngufi kandi itaratse nayo iba ari umwenda mwiza wo kurimbana ahantu hatandukanye. Mu gihe wambaye iyi kanzu ushobora gushyiraho inkweto ndende ku bifuza kurimba kurushaho kandi ugashyiraho agakandara gato kugirango mu nda habe hafashe kandi ubwiza bwayo bwo kuba itaratse hasi bukagaragara neza . Uyu mwambaro wawujyana ahantu hatandukanye nko mu birori, ku kazi mu gihe ufite conference mu bukwe n’ahandi. Iyi modeli yahimbwe na (...)
0 | ... | 260 | 280 | 300 | 320 | 340 | 360 | 380 | 400 | 420 | ... | 500